RFL
Kigali

Uko bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga - URUTONDE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/01/2015 14:42
5


Abahanzi nyarwanda bagiye banengwa kudaha agaciro no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bahanzi bakomeye n’uburyo bitabira gukoresha izi mbuga mu rwego rwo kubasha kwegerana n’abafana babo.



Imbuga nkoanyambaga ni nyinshi ndetse zivuka umunsi ku wundi. Muri iyi nkuru turibanda ku mbuga zikoreshwa n’abantu benshi hano mu Rwanda: Facebook, Twitter ndetse na Instagram.

Imibare tugiye kwifashisha n’iyo twakuye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ubwo twandikaga iyi nkuru.

Kanda hano usome amasomo abahanzi nyarwanda bakwigira ku iterambere ry'umuziki nyarwanda

1.Alpha Rwirangira


Alpha Rwirangira  muri rusange niwe muhanzi  Nyarwanda ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.. Kuri page  ya facebook yashinze muri 2009,ayita Alpha Rwirangira, akurikirwaho n’abantu 63,700. Ku rubuga rwa Twitter ,Alpha (@AlphaRwirangira) akurikirwa na 3,311. Ku rubuga rwa Instagram , umuhanzi Alpha(@Alpharwi) akurikirwa n’abantu 882 .

2.The Ben

http://igihe.com/IMG/arton24682.jpg

Umuhanzi The Ben kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ku rubuga rwa facebook akurikirwa n’abantu 29,005 kuri page yitwa The Ben yashinzwe muri 2009. Ku rubuga rwa Twitter(@The Realth Ben) , umuhanzi The Ben akurikirwa n’abantu 2561.

3.Meddy

http://inyarwanda.com/img/attachments/13696320262.jpg

Ngabo Medard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Meddy akurikirwa n’abantu 27,244 kuri page ye yitwa Meddy, yashinze muri 2009. Ku rubuga rwa Twitter , Ngabo Medard (@Meddy250) akurikirwa n’abantu 1,519.

4.Knowless


Ku rubuga rwa facebook , umuhanzikazi Knowless Butera akurikirwa n’abantu 14,937 kuri page Butera Knowless, yashinzwe muri 2014. Ku rubuga rwa Twitter , umuhanzikazi Knowless afite konti 4 zinyuranye ariko zose uziteranyije usanga akurikirwa n’abantu  989.

Knowles Butera kandi afite urubuga rwe bwite  ushobora gusangaho byinshi bimwerekeyeho ,www.buteraknowless.com.

5.Riderman


Ku rubuga rwa facebook, umuraperi akaba n’umuyobozi w’Ibisumuzi akurikirwa n’ibihumbi 13,265 kuri page yise Riderman yashinze muri 2009. Ku Rubuga rwa Twitter, Riderman akoresha izina rya @RidermanRiderzo, agakurikirwa n’abantu 2,194.

 6.Queen Cha


Nubwo adaheruka gushyiraho amakuru, umuhanzikazi Queen Cha nawe ari mu bakurikirwanwa cyane ku rubuga rwa facebook. Kuri page yashinze muri 2012, ayita Queen Cha, akurikirwa n’abantu  10,433. Twagerageje gushakisha konti akoresha kuri twitter  na Instagram ntitwabasha kuzibona.

7.Dream Boys


Ku rubuga rwa facebook , itsinda rya Dream Boys rikurikirwa n’abantu 8565 kuri page yitwa Dream-Boys Indatwa yashinzwe mu ntangirizo za 2015  , kuri Twitter Dream Boys (@DreamBoys2020)ikurikirwa n’abantu 2,561.

8.Kitoko Bibarwa


Kuri page ye ya facebook  akoreshaho amazina ya Kitoko Bibarwa yashinze muri 2012, uyu muhanzi akurukirwa n’abantu  7066.  Ku rubuga rwa Twitter, Kitiko(@OfficialKitoko) akurikirwa n’abantu  6,964

9.Jay Polly


Ku rubuga rwa Facebook , umuraperi Jay Polly akurikirwa n’abantu 6,442 kuri page ye yitwa Jay Polly(Tuff Gangs), yashinze muri 2011. Ku rubuga rwa Twitter Jay Polly (@JayPolly) akurikirwa n’abantu 1790.

10.Active Group


Itsinda rya Active rifite page kuri facebook bashinze muri 2013, bayita Active Group, bakurikirwaho n’abantu 6460.

11.Young Grace


Umuhanzikazi Young Grace afite pages 3 kuri facebook(Young Grae Rwandan Artist,Young Grace,Young Grace-Willow)  zinyuranye yashinze mu myaka itandukanye,2012,2013 na 2014. Uziteranyije zose usanga Young Grace akurikirwaho n’abantu 6258.

12.Jules Sentore


Umuhanzi Jules Sentore kuri page yitiriye amazina ye yombi, yashinze muri 2013 akurikirwa n’abantu 5,375 .Ku rubuga rwa Twitter Sentore(@julessentore) akurikirwa n’abantu 30.

13.Tom Close


Umuhanzi Muyombo Thomas akurikirwa n’abantu 4,841 kuri page ya facebook yitwa Tom Close yashinzwe muri 2012. Ku rubuga rwa Twitter , Tom Close akurikirwa n’abantu 628(@tomcloseorigina).

Umuhanzi Tom Close na we afite umwihariko wo kuba afite urubuga rwe ku giti cye,www.tomclosemusic.com

14.Diana Teta


Umuhanzikazi Diana Teta kuri page ya facebook yitwa Diana Teta Official yashinze muri 2014 akurikirwa n’abantu 4,784. Ku rubuga rwa Twitter , uyu muhanzikazi akoresha @tetadn, agakurikirwa n’abantu 75.

15.Oda Paccy


Umuraperikazi Paccy , kuri page ye yitwa Oda Paccy II,yashinze muri 2014, akurikirwa n’abantu 4,070. Ku rubuga rwa Twitter Oda Paccy(@paccyoda) akurikirwa n’abantu 131.

16.Christopher


Muneza Christophe kuri page ye Christopher Live yashinze muri 2014,  akurikirwa n’abantu 3,743.

17.Miss Jojo


Nubwo adaheruka gushyiraho amakuru, umuhanzikazi Miss Jojo kuri page ye ya Facebook  yashinze muri 2012, akurikirwa n’abantu 3237.

18.K8 Kavuyo


Kuri page ye facebook yafunguye muri 2011, akayita “K8 Kavuyo”,umuhanzi K8 akurikirwa n’abantu 3104. Ku rubuga rwa Twiter, K8 akoresha izina rya @K8Kavuyo, agakurikirwa n’abantu 1686.

19.Uncle Austin


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, afite page yitwa Uncle Austin akurikirwaho n’abantu 2723.

20.King James


Umuhanzi   Ruhumuriza James afite page kuri facebook yitwa King James Rwanda yashinzwe muri Mutarama 2015 akurikirwaho  n’abantu 2,674.  Ku rubuga rwa Twitter uyu muhanzi akurikirwa n’abantu 2,718.

21.Danny Vumbi


Kuri page ye Dannyvumbi yashinze muri 2012, uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru akurikirwa n’abantu 2,430

22.Mani Martin


Martin  akurikirwa n’abantu 1971 kuri page ye ya facebook yitwa  Mani Martin.

23.Urban Boys


Itsinda Urban Boys ku rubuga rwa facebook bakurikirwa n’abantu 1,680 kuri page Urban Boys yashinzwe mu mwaka wa 2014. Ku rubuga rwa Twitter itsinda rya Urban boys(@urban_boyz) rikurikirwa n’abantu 687.

Ku rubuga rwa Instagram Safi, Nizzo na Humble  buri wese agira konti ye kugiti cye, nk’itsinda nta konti Urban Boys bafite kuburyo babasha kwegeraniraho n’abafana babo .

24.Ciney


Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru Ciney akurikirwa n’abantu 1,650 kuri page ye yitwa Ciney yashinze muri 2013.

25.Ama G The Black


Nubwo ari mu baraperi bafite abafana benshi hano mu gihugu , Ama g the Black, page yashinze muri 2013 akayita Ama-G the black, akurikirwaho n’abantu 1605. Igitangaje ni uko Ama G The Black aherukaheruka  gushyiraho amakuru ku itariki 27/02/2013.

Imbuga nkoranyambaga zigira umumaro munini ku muhanzi uzikoresha uko bikwiriye . Bimufasha gushishikariza abafana kwitabira ibitaramo binyuranye aba yateguye cyangwa yitabiriye, kubagezaho ibihangano bye bishya ,amakuru ye agezweho , kubasaba kumushyigikira mu marushanwa runaka n’ibindi byinshi aba yifuza ko bamenya.

 Nubwo abahanzi nyarwanda bigaragara  ko bagerageza kwitabira kuzikoresha, ariko ntibaragera ku rugero  rushimishije. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nabo bitabira gukoresha izi mbuga.

Ese wowe urabibona gute? Ninde twibagiwe? Ninde ugutunguye ku buryo yaitabira cyangwa atitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga?

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • s9 years ago
    sha num ya mbere nanjye mujeho to.num 2 et 3 ni danger wee!.
  • cuba9 years ago
    Muratubeshye!!Knowless afite na account ya Instagram ariko ntimwayishyizeho;which means ko nibindi mwanditse tubikemanga!!
  • Micka9 years ago
    Yoo disi birambabaje kubona Senderi IH atarimo,Big up Senderi
  • 9 years ago
    ntago bishoboka kuntu uru rutonde rider man yaburaho kdi benshi batamurusha gukurikirwa.
  • eller7 years ago
    big up christopher





Inyarwanda BACKGROUND