RFL
Kigali

Ukekwaho kwiba konti ya Instagram ya Zari ari mu maboko ya polisi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/08/2018 7:18
0


Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru ivuga ko Instagram y’umuherwekazi Zari yibwe nk’uko byatangajwe n’ukuriye ibikorwa bye. Umugabo uri gukekwaho kwiba iyi konti ya Instagram ya Zari ari mu maboko ya Polisi.



Nk’uko byatangajwe na Spark TV, Farid umugabo ukekwaho kuba yaribye konti ya Instagram ya Zari ubu ari ahitwa Kabalagala kuri sitasiyo ya Polisi nyuma yo gushinjwa na Zari kumutwarira konti bitewe n’uko ari umwe mu bagize uruhare mu kumenyekana kw’imbuga nkoranyambaga uyu mugore akoresha.

Uwitwa Patricia Ssewungu yavuze ko bifite aho bihuriye ha bugufi na Farid abinyujije kuri Group ya Facebook yitwa Mama Tendo Foundation avuga ko uwo mugabo ari we uri gukoresha imbuga nkoranyambaza za Zari. Yagize ati “Uyu muhungu yitwa Farid, akorera Sprout Africa…Uyu niwe musore umaze iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga za Zari. Yakoze iyo bwabaga kugira ngo abone konti zose za Zari zibashije kumenyekana zikemezwa nk’izizwi.”

Umuherwekazi Zari wibwe konti ye ya Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND