RFL
Kigali

UGANDA: Weasel na Radio bakoze ibitaramo byo kwiziha imyaka 10 bamaze bakora umuziki

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/11/2017 11:19
0


Nyuma y’igihe cyari gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki w’itsinda rya Weasel na Radio bamuritse ibitaramo bitatu bikurikirana bizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze bakorana umuziki bashimisha abakunzi babo bidasanzwe.



Ibi bitaramo byabimburiwe n’icyabereye Kyadondo Rugby Ground kuwa gatanu tariki 03 Ugushyingo 2017 mu masaha y’ijoro. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi ndetse kikanaririmbamo ibyamamare bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda nka Tip Swizzy, Rabadaba, B2C, Ykee Benda, Gravity Omutujju, King Saha, Ziza Bafana na Pallaso.

Abafana

Weasel na Radio bari bishimiwe cyane n'abafana

Weasel na Radio baririmbye zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa n’abafana cyane mu myaka yashize nka “Talk and Talk”, “Number Emu”, “Zuena”, “Kiduula Kyo”, ‘Potential’, ‘Amaso’ na ‘Fitting’ baririmbanye na Pallaso. Nyuma umuhanzikazi Irene Ntale n’itsinda rya B2C bagiye ku rubyiniro baririmbana nabo zimwe mu ndirimbo zanejeje abafana mu buryo budasanzwe arizo ‘Bikoola’ na ‘Gutamiiza’.

 Itsinda B2C

Itsinda rya B2C ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo

Uretse iyo miririmbire y’umwimerere kandi tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo harimo umushyushyarugamba (MC) ukomeye kandi uzwi cyane MC Daddy Nice ndetse n’umucuranzi ufite imicurangire idasanzwe no kuvanga umuziki mu buryo bw’umwihariko, DJ Nimrod ukorera Galaxy FM.

DJ wa Galaxy FM

DJ Nimrod niwe wavangaga umuziki

Abitabiriye iki gitaramo ntibatengushywe n’aba bahanzi kuko barishimye bidasubirwaho.

Abafana bishimye

Abandi bahanzi

Abahanzi batandukanye bari baje gushyigikira Weasel na Radio

Ziza Bafana

Ziza Bafana ku rubyiniro

Teacher Mpamire

Umunyarwenya Teacher Mpamire n'inshuti ye bitabiriye ibi birori

Ykee Benda

Ykee Benda ku rubyiniro

Weasel na Radio

Weasel na Radio bagaragaraga neza mu myenda y'ibitenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND