Nyuma y’igihe cyari gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki w’itsinda rya Weasel na Radio bamuritse ibitaramo bitatu bikurikirana bizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze bakorana umuziki bashimisha abakunzi babo bidasanzwe.
Ibi bitaramo byabimburiwe n’icyabereye Kyadondo Rugby Ground kuwa gatanu tariki 03 Ugushyingo 2017 mu masaha y’ijoro. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi ndetse kikanaririmbamo ibyamamare bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda nka Tip Swizzy, Rabadaba, B2C, Ykee Benda, Gravity Omutujju, King Saha, Ziza Bafana na Pallaso.
Weasel na Radio bari bishimiwe cyane n'abafana
Weasel na Radio baririmbye zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa n’abafana cyane mu myaka yashize nka “Talk and Talk”, “Number Emu”, “Zuena”, “Kiduula Kyo”, ‘Potential’, ‘Amaso’ na ‘Fitting’ baririmbanye na Pallaso. Nyuma umuhanzikazi Irene Ntale n’itsinda rya B2C bagiye ku rubyiniro baririmbana nabo zimwe mu ndirimbo zanejeje abafana mu buryo budasanzwe arizo ‘Bikoola’ na ‘Gutamiiza’.
Itsinda rya B2C ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Uretse iyo miririmbire y’umwimerere kandi tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo harimo umushyushyarugamba (MC) ukomeye kandi uzwi cyane MC Daddy Nice ndetse n’umucuranzi ufite imicurangire idasanzwe no kuvanga umuziki mu buryo bw’umwihariko, DJ Nimrod ukorera Galaxy FM.
DJ Nimrod niwe wavangaga umuziki
Abitabiriye iki gitaramo ntibatengushywe n’aba bahanzi kuko barishimye bidasubirwaho.
Abahanzi batandukanye bari baje gushyigikira Weasel na Radio
Ziza Bafana ku rubyiniro
Umunyarwenya Teacher Mpamire n'inshuti ye bitabiriye ibi birori
Ykee Benda ku rubyiniro
Weasel na Radio bagaragaraga neza mu myenda y'ibitenge
TANGA IGITECYEREZO