Aba bategetsi uyu muririmbyi ashinjwa gusebya barimo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na perezidante w'inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga.
Vincent Ssekatte uvugira urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha yavuze ko Viboyo afungiye kuri station ya Police ya Jinja Road. Vincent avuga ko Viboyo amaze igihe yihishe ariko bamushakishije kugeza bamubonye mu mujyi wa Kampala.
Muri iyi ndirimbo Viboyo yise perezida Museveni amabuno kandi bitemewe, akanashinja abayobozi guhishira abishe uwari umuvugizi wa police Andrew Felix Kaweesi na Andrew Kayiira.
Umwaka ushize police ya Uganda yataye muri yombi abandi bahanzi barimo David Mugema na producer we Jonah Muwanguzi, ku bwo guhungabanya amahoro ya Museveni, n'ubu baracyaburana.
SRC: Daily monitor
TANGA IGITECYEREZO