RFL
Kigali

Uganda:umuririmbyi Moses Nsubuga uzwi nka Viboyo yatawe muri yombi azira gusohora indirimbo irimo amagambo asebya abategetsi ba Kampala

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/10/2018 17:46
0


Aba bategetsi uyu muririmbyi ashinjwa gusebya barimo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na perezidante w'inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga.



Vincent Ssekatte uvugira urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha yavuze ko Viboyo afungiye kuri station ya Police ya Jinja Road. Vincent avuga ko Viboyo amaze igihe yihishe ariko bamushakishije kugeza bamubonye mu mujyi wa Kampala.

Muri iyi ndirimbo Viboyo yise perezida Museveni amabuno kandi bitemewe, akanashinja abayobozi guhishira abishe uwari umuvugizi wa police Andrew Felix Kaweesi na  Andrew Kayiira.

Umwaka ushize police ya Uganda yataye muri yombi abandi bahanzi barimo   David Mugema na producer we  Jonah Muwanguzi, ku bwo guhungabanya  amahoro ya Museveni, n'ubu baracyaburana.

SRC: Daily monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND