Umuraperi Victor Kamenyo wo muri Uganda umwe mu bahagaze neza mu njyana ya Hiphop aho azwi cyane mu ndirimbo Lagako, yasuye Theo Bosebabireba aramwihanganisha kubw'ibyago yahuye nabyo agakubitwa n'abagizi ba nabi bakamusiga ari intere.
Victor Kamenyo yabwiye Theo Bosebabireba ko amukunda ndetse ko akunda cyane indirimbo ze. Yaboneyeho kumusaba ko bakorana indirimbo, nuko Theo Bosebabireba amubwira ibisabwa kugira ngo babashe gukorana indirimbo. Nk'uko Inyarwanda tubikesha umusore wabaye hafi ya Theo Bosebabireba mu byago yagize, Victor Kamenyo yasabwe kubanza akakira agakiza akabatizwa, we na Theo Bosebabireba bakaba babaye abavandimwe bakabona guhita bakorana indirimbo yo guhimbaza Imana.
Victor Kamenyo yagize ati: "Ndagukunda n'ubwo ntari nakakubonye gusa mpora numva indirimbo zawe zikanyura, ikinyarwanda ntabwo nkizi neza ariko numvamo bike kandi nkuziho ubuhanga n'ubunararibinye. Nifuza ko twazakorana indirimbo." Theo Bosebabireba yahise amusubiza ati: "Kugira ngo dukorane indirimbo ugomba kubanza ukabatizwa, nyuma yo gubatizwa tuzahuza kuko nzaba mbaye mukuru wawe wo kwa Yesu."
Theo Bosebabireba, Victor Kamenyo n'umusore wabaye hafi Theo mu byago yagize
Theo Bosebabireba yarakubiswe arakomereka cyane
REBA HANO THEO BOSEBABIREBA ASHIMA IMANA
REBA HANO 'LAGAKO' YA VICTOR KAMENYO WIFUZA GUKORANA INDIRIMBO NA THEO
TANGA IGITECYEREZO