RFL
Kigali

Uganda: Umuraperi Victor Kamenyo yasuye Theo Bosebabireba amubaza icyo bisaba ngo bakorane indirimbo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2018 10:04
0


Umuraperi Victor Kamenyo wo muri Uganda umwe mu bahagaze neza mu njyana ya Hiphop aho azwi cyane mu ndirimbo Lagako, yasuye Theo Bosebabireba aramwihanganisha kubw'ibyago yahuye nabyo agakubitwa n'abagizi ba nabi bakamusiga ari intere.



Victor Kamenyo yabwiye Theo Bosebabireba ko amukunda ndetse ko akunda cyane indirimbo ze. Yaboneyeho kumusaba ko bakorana indirimbo, nuko Theo Bosebabireba amubwira ibisabwa kugira ngo babashe gukorana indirimbo. Nk'uko Inyarwanda tubikesha umusore wabaye hafi ya Theo Bosebabireba mu byago yagize, Victor Kamenyo yasabwe kubanza akakira agakiza akabatizwa, we na Theo Bosebabireba bakaba babaye abavandimwe bakabona guhita bakorana indirimbo yo guhimbaza Imana.

Victor Kamenyo yagize ati: "Ndagukunda n'ubwo ntari nakakubonye gusa mpora numva indirimbo zawe zikanyura, ikinyarwanda ntabwo nkizi neza ariko numvamo bike kandi nkuziho ubuhanga n'ubunararibinye. Nifuza ko twazakorana indirimbo." Theo Bosebabireba yahise amusubiza ati: "Kugira ngo dukorane indirimbo ugomba kubanza ukabatizwa, nyuma yo gubatizwa tuzahuza kuko nzaba mbaye mukuru wawe wo kwa Yesu."

Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba, Victor Kamenyo n'umusore wabaye hafi Theo mu byago yagize

Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba yarakubiswe arakomereka cyane

REBA HANO THEO BOSEBABIREBA ASHIMA IMANA

REBA HANO 'LAGAKO' YA VICTOR KAMENYO WIFUZA GUKORANA INDIRIMBO NA THEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND