RFL
Kigali

UGANDA: Umuhanzi w'umunyarwanda Mugaba yasinye amasezerano y'imikoranire na 'Cosy Afrikane Productions' yo muri Norvege

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2018 17:19
1


Ubusanzwe amazina ye ni Shimirwa Mugaba Jean Marie uyu ni umuhanzi w'umunyarwanda ukorera muzika ye ndetse akaba anatuye muri Uganda, uyu muhanzi akoresha izina rya Mugaba nk'izina ry'ubuhanzi. kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gusinyana amasezerano y'imikoranire na Cosy Afrikane Productions yo muri Norvege.



Shimirwa Mugaba Jean Marie cyangwa se Mugaba nk'izina rye ry'ubuhanzi ni umusore wavutse tariki 23 Kamena1993 avukira mu mujyi wa KIgali. Ku myaka icumi gusa avutse uyu muhanzi yerekeje mu gihugu cya Uganda aho yanigiye amashuri ye yose. uyu musore yakuze akunda indirimbo z'abahanzi nka; Yvonne Chaka chaka, Oliver Mutukuzi, Kidjo Angelique, Chameleon, Bebe Cool, Philly Lutaya, nabandi benshi nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.

Mugaba

Mugaba atangaza ko intego ye muri muzika ari ukuzamura urwego rwe rwa muzika byamuhira akazamura ibendera rya muzika y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Mu minsi ishize nibwo Mugaba yasinyanye amasezerano y'imikoranire na 'Cosy Afrikane Productions'yo muri Norvege ariko nanone ifite icyicaro i Kampala. aba bakaba aribo bagiye kujya bareberera inyungu z'uyu muhanzi w'umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda. Ku ikubitiro akimara gusinyana amasezerano uyu muhanzi akaba yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'In my bed' yaje ikurikira izindi uyu muhanzi yari yarakoze zinyuranye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MUGABA WAMAZE KUBONA ABAMUFASHA MU RUGENDO RWE RWA MUZIKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank5 years ago
    Indirimbo ye nayikunze,ifite amashusho meza pe! Imana imuhire,no Ku rwego rw'isi birashoboka!!!





Inyarwanda BACKGROUND