Ubusanzwe amazina ye ni Shimirwa Mugaba Jean Marie uyu ni umuhanzi w'umunyarwanda ukorera muzika ye ndetse akaba anatuye muri Uganda, uyu muhanzi akoresha izina rya Mugaba nk'izina ry'ubuhanzi. kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gusinyana amasezerano y'imikoranire na Cosy Afrikane Productions yo muri Norvege.
Shimirwa Mugaba Jean Marie cyangwa se
Mugaba nk'izina rye ry'ubuhanzi ni umusore wavutse tariki 23 Kamena1993 avukira
mu mujyi wa KIgali. Ku myaka icumi gusa avutse uyu muhanzi yerekeje mu gihugu
cya Uganda aho yanigiye amashuri ye yose. uyu musore yakuze akunda indirimbo
z'abahanzi nka; Yvonne Chaka chaka, Oliver Mutukuzi, Kidjo Angelique,
Chameleon, Bebe Cool, Philly Lutaya, nabandi benshi nkuko yabitangarije
Inyarwanda.com.
Mugaba atangaza ko intego ye muri muzika ari ukuzamura urwego rwe rwa muzika byamuhira akazamura ibendera rya muzika y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
Mu minsi ishize nibwo Mugaba yasinyanye amasezerano y'imikoranire na 'Cosy Afrikane Productions'yo muri Norvege ariko nanone ifite icyicaro i Kampala. aba bakaba aribo bagiye kujya bareberera inyungu z'uyu muhanzi w'umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda. Ku ikubitiro akimara gusinyana amasezerano uyu muhanzi akaba yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'In my bed' yaje ikurikira izindi uyu muhanzi yari yarakoze zinyuranye.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MUGABA WAMAZE KUBONA
ABAMUFASHA MU RUGENDO RWE RWA MUZIKA
TANGA IGITECYEREZO