RFL
Kigali

Uganda: Radio Mozey wo mu itsinda rya Good Life yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/02/2018 8:10
21


Umuhanzi Radio Mozey umwe mu bari bagize itsinda rya Radio Mozey ryo muri Uganda yitabye Imana mu rukerera rw'uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 nk'uko Inyarwanda.com ibikesha itangazamakuru ryo muri Uganda.



Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio ni umusore wabanaga na Weseal mu itsinda Good Life rikunzwe mu muziki muri Uganda no mu karere. Radio yitabye Imana azize aburwayi nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yabaye tariki 22 Mutarama 2018 aho yakubiswe n’abasore bahuriye mu kabari 'De Bar' kari Entebbe mu mujyi wa Kampala, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe.

Radio yaje kumara igihe kinini ari muri Coma mu bitaro bya Nsambya Hospital ndetse aza no kubagwa mu mutwe, nyuma aza gusa n'uworohewe, gusa magingo aya yamaze kwitaba Imana ku myaka 33 y'amavuko. Inshuti ze n'abavandimwe ntako batagize ngo yitabweho mu kuvurwa n'inzobere ndetse hari n'amakuru avuga ko Perezida Museveni yatanze Miliyoni 30 z'amashiringi ya Uganda nk'inkunga yo kumuvuza. 

REBA HANO ITANGAZAMAKURU RYA UGANDA RYEMEZA URUPFU RWA RADIO

radio

Radio yitabye Imana

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

REBA HANO (Tukikole) NEERA YA RADIO & WESEAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ziani6 years ago
    Oooooooooh,bad news kbsa ,imana imwakire radio yaririmbaga neza disi namukundaga ,ndababaye kweri
  • theoneste6 years ago
    umuturanyi arababaje pepe imana imwakire mubayo
  • Angeliue6 years ago
    imana imwacyire mubayo
  • Olivier Costa6 years ago
    Yooo Rest in peace ma bro Radio,Imana ikwiyereke Iteka uruhukire Mumahoro!!!!!!
  • nukuri 6 years ago
    I can't believe this
  • emmy madiba6 years ago
    biteye agahinda tubuze umuntu ukomey mumuziki womukarere imana imwakire mubayo
  • ferdinand6 years ago
    RIP brother . Nyagasani akwakire natwe dusigaye tuzakomeza kugusabira.
  • NKusi6 years ago
    RIP...Inspirational
  • Umutoni gisele6 years ago
    Mana weee ndabaye p.mbega agahinda Imana inwakire
  • i like u'r music knd waru musaza6 years ago
    yoooooo mbega inkuru yincamugongo R.I.P Radio warumusaza indirimbo na weasel twazikunda knd tuzahora tukwibuka uzahora kumitima yabafana bawe notuzibagirwa ibyishimo waduhaye mn bitaramo bitandukanye wakoreye i Kigali ni wigendere knd imana ikwakire mubayo
  • Nsengimana theogene6 years ago
    Pole kuri good life
  • Incuti nabavandimwe buyunyakwigendera bihangane6 years ago
    0729522127
  • ishimwe yvette6 years ago
    ahwiiiiiiii mbega inkuru imbabaj gsa imana imwakire mubay we will miss him mis his voice his song gsa Rast man never die anw RIP
  • BARINDABASEKA Pacifique6 years ago
    twese abakunzi ba moses radio tubabajwe n'urupfu rwe IMANA Imuhe iruhuko ridashira
  • munyanezamodeste 6 years ago
    Mbega inkuru yambabaje arko ntakundi reka ni ukwihangana bibaho
  • Mico 6 years ago
    yoooooo! disi IMANA imwakire mubayo!!
  • Chals6 years ago
    Twese niyo nzira ubishoboye yashaka tick imijyana mwijuru iyisi nicumbi iwacu nimwijuru
  • kelly6 years ago
    Rip kbx Imana ikwakire ugiye tugukeneye
  • EMMANUEL6 years ago
    MUNGU AMUKUMBUKE!!!! Abanyamahanga Twese Tumusabire Nyakwigendera Imanarurema Imugirireneza. Yooooooooo!!!!!!..
  • EMMANUEL6 years ago
    IMANAIMWAKIRE





Inyarwanda BACKGROUND