RFL
Kigali

Uganda: Polisi yataye muri yombi undi ukekwaho gushaka kwivugana abarimo na Bobi Wine

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:30/10/2018 9:04
0


Polisi yo mu murwa mukuru wa Uganda yemeje ko yataye muri yombi undi muntu umwe ukekwaho gukwirakwiza impapuro zigaragaza urutonde rwa bamwe mu bategetsi 16 bakomeye muri Uganda,ngo bagomba kwicwa barimo na depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.



Mu cyumweru gishize mu rugo rumwe rw’umutegetsi umwe wo muri Uganda hagaragaye urupapuro rwanditseho urutonde rw’abantu 16 barimo abategetsi muri guverinoma, abihayimana n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bose bagera kuri 16 ngo bagomba kwicwa n’abantu bataramenyekana.

Polisi yahise itangira gushakisha ababa barakoze uru rutonde ndetse n’abari gukwirakwiza impapuro zanditseho aba bagomba kwicwa. Mu minsi micye hatawe muri yombi umwe. Kuri uyu wa mbere polisi yo mu mujyi wa Kampala ahatuye benshi mu bari ku rutonde rw’abagomba kwicwa yataye muri yombi undi mugabo ukekwaho kwihisha inyuma y’ibi bikorwa byiswe iby’iterabwoba.

Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yatawe muri yombi nyuma y’aho bamwe mu baturage bagaragaje ko bamukemanga bagatanga amakuru, polisi nayo ikaba yahise imuta muri yombi kugira ngo ikomeze iperereza risesuye.

Bobi Wine umwe mu bari ku rutonde rw'abagomba kwicwa n'abo batazi mu gihe batazi

Aba bari ku rutonde rw’abagomba kwicwa  barashinja leta kutagira icyo ikora ngo ibarindire umutekano

Nyuma y’icyumweru kimwe inzandiko zerekana urutonde bariho nk’abagomba kwicwa n’abo batazi n’igihe batazi abari kuri uru rutonde bakomeje kugaragaza ubwoba baterwa n’uburyo Leta iyobowe na perezida Yoweli Kaguta Museveni ngo ntacyo iri gukora ngo ibarindire umutekano birushijeho.

Bamwe muri aba baherutse kubwira ikinyamakuru Daily monitor cyandikirwa muri Uganda ko bifuza nibura ko inzego z’umutekano z’i Kampala zirushaho kubarindira umutekano kurusha abandi batari mu byago byo kwicwa.

Kugeza ubu yaba abafashwe ndetse n’inzego z’iperereza za Uganda ntawe uratangaza amakuru ahamye y’uwaba ashaka kwica bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu barimo na Bobi Wine ukunze kugaragaza ko adahuza imyumvire kuri politiki zishyirwaho mu gihugu cye na leta ikiyoboye.

Daily monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND