RFL
Kigali

UGANDA:Charly na Nina baririmbiye abasaga ibihumbi ijana bitabiriye igitaramo cy’umwami wa Buganda–AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2018 11:02
4


Kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 muri Uganda habereye igitaramo gisozwa kuri uyu wa Mbere kikaba gitegurwa n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzikazi Charly na Nina. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi benshi cyane bo muri Uganda barenga ijana na cyane ko ari igitaramo kiba mu minsi ibiri.



Nkuko amakuru ava muri Uganda yageraga ku Inyarwanda.com abivuga, ngo ubwitabire muri iki gitaramo bwari hejuru bikomeye cyane ko ahari hateguwe hose hari hakubise hakuzura ku buryo mu mibare ababonye iki gitaramo bahamya ko kitabiriwe n'abari hagati y’ibihumbi ijana na makumyabiri ndetse n’ijana na mirongo itanu.

Ibi birori aba bahanzikazi bitabiriye ni iby’isabukuru y’imyaka 21 Radiyo yo muri Uganda yitwa CBS imaze ikora, buri mwaka rero bakora ibirori byo kwizihiza igihe cy’umwaka iyi radiyo iba yiyongereyeho ndetse bikaba ibirori byitabirwa n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II. Charly na Nina bakaba aribo bahanzi nyarwanda baririmbye ubwo Abagande barasaga umwaka saa sita z’ijoro mu gihe igitaramo cyo cyatangiye saa saba z’amanywa ku itariki 31 Ukuboza 2017 kikaba kigomba kurangira saa saba z’amanywa ku itariki 1 Mutarama 2018.

Usibye Charly na Nina ariko muri iki gitaramo haririmbyemo  undi muhanzikazi wo muri Tanzania witwa Saida Kalori uyu akaba yaririmbye ubwo bakiraga umwami wa Buganda muri iki gitaramo. Aba  bakaba aribo banyamahanga bonyine bitabiriye iki gitaramo, mu gihe abahanzi bo muri Uganda bakomeye bose bakitabiriye barimo; Ykee Benda, Good Lyfe, Bobi Wine, Bebe Cool n'abandi benshi basaga abahanzi ijana.

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina baririmbiye imbaga y'Abagande muri iki gitaramocharly na NinaCharly na Nina n'abajyanama babo basoje umwaka bahagaze bwuma

REBA VIDEO UBWO CHARLY NA NINA BARIRIMBAGA MURI IBI BIRORI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muky6 years ago
    Hhhhh atI basoje umwaka bahagaze bwuma? Cyangwa bukariso? Urabona ukuntu baba banitse amabere nibida hanze?? Niba bari bahagaze bwuma bakabaye baje gusozanya umwaka na nyakubahwa president wacu aho kujya gucezereza abami babuganda??? Nikibazo!
  • yawe6 years ago
    ariko se nkawe Muky kuki ishyari ryakwishe bahagaze bwuma nyine kuba hahamagarwa bakaririmbira ibihumbi by'abantu bangana kuriya biragaragaza ko ari abahanzi bakomeye ubuse ko yemi alade,sauti Sol,Ali keeba, sheebah batawusohereje mu bihugu byabo nyine iyo wakoze cyane utumirwa ahandi naho Ku myambaro imyenda ya stage nyine niya stage
  • Home6 years ago
    @ Muky ... Va mu matiku. Ubukariso urabubona he ? Cg gucezereza i buganda ubifitemo ikihe kibazo ?
  • Waltz6 years ago
    Muky erega buriya Charly na nina bababakeneye gukomeza kwagura music yabo .nimba baribabatumiye bagomba kujyayo bagasurutsa abaturage baho ahubwo Charly na Nina COURAGE njyewe ndabashyigikiye rwose bakomeze bagure music yabo





Inyarwanda BACKGROUND