RFL
Kigali

UPDATES: Bobi Wine uri kwiyamamariza kuba Depite wari watawe muri yombi yarekuwe–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/06/2017 11:41
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2017 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya mu nteko Nshingamategeko yo muri Uganda.



Uyu muhanzi ushaka kuba umudepite yafashwe ku munsi wa nyuma usoza ibikorwa byo kwiyamamaza, ubu afungiwe kuri station ya polisi ya Kasangati. Intandaro yo gufungwa kwe ntiratangazwa n’inzego z’umutekano ariko ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko yabanje kwangirwa na Polisi imubuza kwiyamamariza muri Kyadondo we ashaka kubikora ku ngufu bityo birangira afunzwe.

Tubibutse ko Bobi Wine ari inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Dr. Kizza Besigye yakunze no kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Uganda byanamuviriyemo kubifungirwa nawe inshuro zitari nkeya none n’inshuti ye Bobi Wine bimubayeho.

Nyuma y'amasaha make Bobi Wine atawe muri yombi yaje kurekurwa akigera hanze atangaza n'icyo yari azize, aganira n'itangazamakuru nkuko tubikesha ikinyamakuru Uganda online yagize ati" Nta tegeko na rimwe nari nishe,nagombaga kuba ndi muri Gayaza. gusa uhagarariye polisi muri aka gace yambwiye ko perezida ashaka gukoresha uwo muhanda, nabyumvise. njye sinshaska kurwana ndetse twamaze kuva muri Gayaza tutabangamira urugendo rwa perezida. ndasaba  abanshyyigikiye kwifata ntibagire imidugararo bateza tuzatsinda binyuze mu matora atari mu midugararo."

REBA AMAFOTO:

Bobi wineBobi Wine yari atangiye kwiyamamazaBobi wineBobi Wine yaje guhagarikwa na Polisi ya UgandaBobi wineAha yerekaga afande ko yujuje ibyangombwaBobi wineBamutaye muri yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mirindi Frank6 years ago
    Bob numuntu w'umugabo one of the penalties for refusing to participate in politics is that you End up being governed by your inferiors so Nubwo yafunzwe arikuzira ibyakigabo KBS murakoze





Inyarwanda BACKGROUND