RFL
Kigali

Uganda batangiye gushyira hanze amafoto yamamaza igitaramo The Ben yatumiwemo nk'umuhanzi w'imena

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2018 9:23
9


Mu minsi ishize nibwo The Ben yagarutse muri Afurika aho byavugwaga ko aje muri gahunda z’akazi aha akaba yaranyuze Kenya ubundi akerekeza muri Uganda aho yagombaga kurangizanya nabashakaga kumutumira mu gitaramo gikomeye cya Blankets & Wines iki kikaba ari igitaramo uyu musore yatumiwemo kizabera mu mujyi wa Kampala.



Iki gitaramo The Ben yatumiwemo ubusanzwe ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu mujyi wa Kampala, iki kikaba kimwe mu byitabirwa n'abafana benshi ba muzika muri Uganda, iki uyu muhanzi akazagikorera ahantu hanini hakunze kubera ibitaramo bihuza imbaga y’abantu benshi, iki kikazabera Lugogo Cricket Oval aha hakaba hajya umubare munini w’abantu ari nayo mpamvu hashyizwe iki gitaramo n'ubusanzwe gikunze kwitabirwa n'abatari bake.

the benIgitaramo gikomeye The Ben yatumiwemo nk'umuhanzi w'imena muri Uganda

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo kizagaragaramo kandi abandi bahanzi nka;Heavy K uyu usibye kuba umuhanzi ninumu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo usibye uyu ariko hari na Fik Fameica uyu akaba umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Iki gitaramo kizaba tariki 6 Gicurasi 2018 ahazaba hatumiwe aba Djs banyuranye bazaba bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny uyu nawe umaze kubvaka izina rikomeye muri Uganda cyane akaba azwi mu bitaramo akunze kuhakora by’abambaye ama ‘Ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco.

the ben

Iki ni igitaramo The Ben azakorera mu kabyiniro ka Guvnor Club akabyiniro kari mu tugezweho i Kampala

Si iki gitaramo gusa The Ben azakorera Kampala kuko na mbere yahoo tariki 20 Mata 2018 uyu muhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda ndetse no mu karere azaba ataramira mu kabyiniro ka Guvnor aka kakaba kamwe mu tubyiniro tugezweho muri Uganda, kwinjira muri iki gitaramo azaba acurangirwa nanone na Vj Spinny bikazaba ari amashilingi ya Uganda ibihumbi 25.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza6 years ago
    MUKOROGO se azaririmba izihe ndirimbo KO ntakinyarwanda bumva abagande
  • vayo6 years ago
    Nguyu mwategereje araje
  • Yves 6 years ago
    nibyiza cyane nakomeze aduhagararire mu Rwanda turamushyigikiye
  • N Felix6 years ago
    that's another lever. keep going strongly the ben,you will always number one, we love u so much!!
  • Murenzi6 years ago
    ISHYARI.COM abamutumiye ntibameze nkawe bazi icyo afite.
  • Aime 6 years ago
    Ariko mwabaye mute ? Wowe wiyise Keza wagiye ureka iryo shyali ryawe n umutima mubi? Uravuga azaririmba iki ko batunva ikinyarwanda? Hanyuma wowe indirimbo wumva zose ni uko wumva indimi zazo? Abaganda baza kuririmbira kigali baririmba ikinyarwanda? Vana amateshwa aho.
  • Claire6 years ago
    Komereza aho The Ben. Imana izabane nawe muri izo gahunda zose
  • Manina6 years ago
    hahahaha ngo ni MUKOROGO ! ? sha reka murimwite niwe wikozeho .
  • Mukiza 6 years ago
    Ahhahahahahahahah mukorogo ndapfuye





Inyarwanda BACKGROUND