RFL
Kigali

Uganda :Abahanzi Ykee Benda na Cindy Sanyu bazashyira hanze album z’indirimbo nshya mu ntangiriro za 2019

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/10/2018 17:56
0


Nyuma ya Ykee Benda watangaje ko azashyira hanze album ye ya mbere mu kwezi kwa 3 muri 2019, Cindy Sanyu yunze mu rye,ari nanjye niyo ntumbero.



Cindy Sanyu waririmbye indirimbo nka ‘Ndi Mukodo’ yatangaje ko azakora igitaramo gikomeye azaririmbamo indirimbo zose azaba amaze gukora mu  ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019.Ni igitaramo Cindy Sanyu azakorera muri hoteli Imperial Royal iri mu mujyi mukuru Kampala.

Cindy  wahoze aririmba mu itsinda Blu 3 avuga ko yahisemo gukorera muri iyi  hoteli kuko yizera ko abafana be biyongereye bityo akwiye gushaka ahantu hitaruye ,hagari cyane ko ngo azifashisha abandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda n’abandi bakomeye ku mugabane w’Afurika.

Icyakora bitandukanye na mugenzi we ,Ykee Benda ,yatangaje italiki nyririzina azakoreraho iki gitaramo .Ku italiki ya 29 Werurwe mu mwaka wa 2019,ni umunsi hoteli serena I Kampala izakira abafana b’uyu muririmbyi w’“Amina” ,ashyira hanze album ye ya mbere.

Kuri Ykee Benda ngo gushyira hanze album ni igikorwa azajya akora buri myaka 2,aho kuba buri mwaka nk’uko byari bizwi.

Bigeye.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND