RFL
Kigali

UGANDA: Abagize itsinda rya B2C bashyize hanze indirimbo ‘No you no Life’ bakoranye na The Ben

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2018 7:57
1


Itsinda rya B2C ni itsinda rikorera umuziki muri Uganda rikaba rigizwe n'abasore batatu bose ubu bafite imyaka 26 ari bo; Mr Lee, Delivad Julio na Bobby Lash. Aba basore bamaze kubaka izina mu gihugu cy’u Bugande ndetse kuri ubu bari mu bakunzwe cyane muri Uganda. Magingo aya bashyize hanze indirimbo bakoranye na The Ben.



Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo ryakoranye na Goodlyfe itsinda ryabarizwagamo Nyakwigendera Mowzey Radio ndetse na Weasel bakayita Gutamiiza, iyi ndirimbo isa niyahise iba ikirango cyabo ku buryo magingo aya bari mu matsinda akomeye muri Uganda ariko batararenga imipaka ngo bafate byinshi mu bihugu bahereye mu karere, akaba ari nayo mpamvu nyiri izina bihuje na The Ben wifuza nawe kwigarurira imitima y'abakunda muzika muri Uganda, bakorana indirimbo yabo yanamaze kugera hanze. Ni indirimbo bise ‘No you no Life’.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NO YOU NO LIFE’ Y’ITSINDA RYA B2C NA THE BEN

B2CAbagize itsinda rya B2C

‘No you no Life’ni indirimbo ya mbere iri tsinda rikoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda uwo ari we wese. Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri The Ben akoranye n’abahanzi bo muri Uganda nyuma ya Binkolera yakoranye na Sheebah Karungi ndetse ikaba imwe mu zikunzwe kugeza ubu mu gihugu cya Uganda byanahesheje The Ben kuba yarakoreye igitaramo gikomeye muri Uganda mu minsi mike ishize.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NO YOU NO LIFE’ Y’ITSINDA RYA B2C NA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIRIMANA.MURISA4 years ago
    NDABAKUNDA.CYANE ARIKO.NIFUZAKO MWAZAKORERA IGITARAMO MU RWANDA.TUBABONA KURI.TEREVISIO.GUSA KANDITURABAKUNDA GOOD.NAIGHT





Inyarwanda BACKGROUND