RFL
Kigali

Udushya 8 twaranze igitaramo Charly na Nina bamurikiyemo alubumu ‘Imbaraga’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/12/2017 11:41
2


Alex Muyoboke yavuze ko kuva yatangira ibyo gukorana n’abahanzi ari ubwa mbere abonye abantu benshi bitabira imurikwa rya alubumu ku rugero byari biriho mu imurikwa rya alubumu ‘Imbaraga’ ya Charly na Nina. Siko gashya gusa kari muri iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Iki gitaramo cyari cyateguwe neza ndetse cyaramamajwe mu buryo buhagije ku buryo abantu babashije kwitabira kandi ibintu bigenda neza nta mutekano mucye cyangwa indi mbogamizi ishingiye ku bwinshi bw’abantu bwarenze uko abateguye igitaramo bari babiteganyije. Dore utundi dushya twaranze iki gitaramo. 

Alex Muyoboke yahawe igihembo agitura abahanzi yagiye akorana nabo avugamo Urban Boys na Safi


Uyu mugabo ukurikirana inyungu za Charly na Nina sibo bahanzi yahereyeho. Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda, Alex Muyoboke yagize ati “Iki gihembo ndakigenera abahanzi natangiranye nabo.Tom Close this is for you (iki gihembo ni icyawe), Dream Boys, Urban Boys ndetse na Safi kuko yayihozemo.” Benshi bahise bakubita agatwenge kubera gusubiza amaso inyuma iby’uko Safi yikuye muri Urban Boys agatangira urugendo rw’umuziki wenyine.

Miss Shimwa Guelda yatunguranye aririmba muri iki gitaramo


Mu gihe abahanzi bari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo bari bazwi, nta muntu wari waratekereje ko Miss Guelda yaba ari umuririmbyi. Mu buryo butari bwitezwe na benshi, uyu mukobwa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2017 yahawe mikoro (Microphone), Pastor P aramucurangira aririmba indirimbo ya Kamaliza. Miss Guelda yagerageje uko ashoboye ngo ashimishe abo yaririmbiraga ariko abantu batangira kurambirwa bakajya bakoma amashyi atararangiza kuririmba.

Charly na Nina baririmbishije Kate Bashabe

Kate Bashabe yaririmbye mu kajwi gato keza indirimbo "AGATEGE"

Ubwo barimo baririmba indirimbo yabo ‘Agatege’, Charly na Nina bamanutse ku rubyiniro bajya ahagana mu myanya y’icyubahiro bakajya baririmba bagendagenda mu bafana, baza kwegera Kate Bashabe uzwi cyane mu bakobwa beza bakurikirwa cyane kuri Instagram akaba anakora ubucuruzi bw’imyambaro. Uyu mukobwa ntiyazuyaje yaririmbyeho gato kuri iyo ndirimbo ya Charly na Nina mu ijwi rito ariko wumva ko ari ryiza.

Charly na Nina bahawe gihembo cy’icyubahiro na MTN Rwanda


Aba bakobwa ubwo baganaga mu musozo w’igitaramo cyabo, Teta Mpyisi ukora muri MTN Rwanda yabasanze ku rubyiniro abashyikiriza igihembo cy’icyubahiro bagenewe na MTN kubera uruhare rwabo mu guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’imyidagaduro muri rusange, dore ko aba bakobwa basanzwe bakorana na MTN mu iyamamazabikorwa.

Umuhanzi Geosteady byari biteganyijwe ko aba ahari ariko ntiyahagaragaye

Umwe mu bahanzi bari batangajwe ko bazitabira igitaramo cya Charly na Nina harimo umuhanzi Geosteady bakoranye indirimbo yabo yakunzwe mu Rwanda na Uganda ‘Owooma’. Uko amasaha yicumaga, abantu bakomeje kwibaza niba Geosteady ari buririmbe ku musozo w’igitaramo ariko ntabwo yigeze yitabira iki gitaramo.

Indirimbo za Patrick Nyamitari, Gaby Kamanzi na Israel Mbonyi ziri mu zakunzwe cyane muri iki gitaramo

Charly na Nina bafashe akanya ko gushima Imana binyuze mu ndirimbo, bahera ku ndirimbo yitwa Mesiya ya Patrick Nyamitari, bakurikizaho Amahoro ya Gaby Irene Kamanzi, basoreza ku ndirimbo ya Israel Mbonyi yitwa ‘Ku marembo y’Ijuru’ ari nayo batinzeho na cyane ko abantu bari bitabiriye iki gitaramo bagaragazaga kwishimira cyane iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi.

Juliana Kanyomozi na Big Fizzo ni bo bonyine bataririmbye mu buryo bw’umwimerere

Aba bahanzi ni nabo bonyine bavuye mu mahanga, bari bafite abafana benshi ndetse bishimiwe cyane. Juliana Kanyomozi yaririmbye play back 100% naho Big Fizzo aririmba semi-live. Juliana yari yateguje iby’uko atazaririmba live bitewe n’uko atabonye umwanya uhagije wo gukora imyitozo gusa bombi n’ubundi ntibabuze kwitwara neza imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari babategereje cyane.

 Reba uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto:

Sintex, mukuru wa Arthur niwe wabanje ku rubyiniro

Andy Bumuntu

DJ Pius

Charly agitunguka bwa mbere ku rubyiniro

Nina agitunguka ku rubyiniro

Pastor P

Buravan na Uncle Austin

Anita Pendo yari no mu kazi

Shimwa Guelda aririmba


Juliana Kanyomozi

Charly yahawe impano n'umufana

Inkumi z'i Kigali ziceza umuziki

Bacinya akadiho

Jules Sentore aririmba 'Kanjogera' afasha Charly na Nina

Anita Pendo umuziki wamuryoheye

Juliana Kanyomozi mu bafana

N'ubwo ataririmbye live yishimiwe

Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yari ahari

Umugore wa DJ Pius n'abo bari bicaranye bari bishimye

Nibo bafashaga abahanzi

Big Fizzo

Marina na manager we Bad Rama nabo bari baje gushyigikira Charly na Nina

Guelda na bagenzi be bitabiriye Miss Rwanda n'inshuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kennyrogers6 years ago
    Akandi gashya mwibagiwe bari rim bye ntankweto bambaye bahimduraga imyenda inkweto ntazo bikojeje.so ni abahanga mukuririmba
  • emma6 years ago
    Nabandi bahanzi murebereho kbsa igitaramo nikiba abantu bagataha kare apana bimwe mwitwikira igicuku ngaho haribindi muba muri bucurange bihambaye igi grp congs kbsa nakunze ukuntu mwabiteguye kare bikarangira kare





Inyarwanda BACKGROUND