RFL
Kigali

Ubwumvikane buke hagati ya Tuyisenge na Muyoboke Alex bwarangiye hitabajwe inzego za Leta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/10/2016 13:40
4


Mu minsi ishize nibwo hatangiye kumvikana umwuka utari mwiza hagati ya Muyoboke Alex ndetse n’umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi ba muzika Intore Tuyisenge. Kuri ubu ubu bwumvikane buke bwari bushingiye kukuba umushoramari ugiye gutegura igitaramo agomba kubimenyesha urugaga rw'abahanzi, byakemutse hiyambajwe inzego za leta.



Ni nyuma y'uko Intore Tuyisenge atangarije ko nta muntu wakagombye kongera gutegura igitaramo ngo agikore atandikiye urugaga rw’abahanzi ba muzika, bamwe mu bategura ibitaramo ntibigeze bakira neza ubu butumwa maze binyuze kuri Muyoboke Alex atangira gutunga agatoki Tuyisenge kuba yarahawe Butamwa akaba ashaka no kwiyongeza Ngenda.

Ibi bitumvwaga na Tuyisenge wabwiye Muyoboke ko ibyo yavuga byose bizarangira akoze ibyo amategeko amusaba undi nawe akamutsembera ndetse agahita ategura igitaramo agasaba Tuyisenge kujya kugifunga cyane ko atigeze amenyesha uru rugaga abereye umuyobozi, aha byasaga naho guhangana guhinduye isura bikava mu magambo bikajya mu ngiro.

muyobokeDr Vuningoma James yahamagaye aba bagabo arabaganiriza

Ubuyobozi bwite bwa Leta binyujijwe mu kigo cya RALC bwahamagaje aba bagabo babiri bubicaza ku ntebe imwe bubabaza icyo bapfa, nyuma y’ibiganiro byatwaye hafi amasaha atatu nkuko twabitangarijwe n'abari muri iyi nama byaje kugaragara ko uburyo ubutumwa bwatanzwe ataribwo ndetse bwanakiriwe nabi bityo buri ruhande rusabwa gukurikiza amabwiriza cyane ko abahanzi ndetse n'abategura ibitaramo aribo bifitiye akamaro.

Nyuma y’ibi biganiro ari Tuyisenge ndetse na Muyoboke bahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bicaranye ku meza ndetse nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa RALC bagasanga buri muntu wese ugiye gutegura igitaramo agomba kubimenyesha uru rugaga rw’abahanzi ba muzika mu ku nyungu z’impande zose.

Aba bagabo basanze ari ngombwa ko umuntu ugiye gutegura igitaramo agomba kubimenyesha urugaga rw’abahanzi ba muzika kugira ngo hacike akajagari gakunze kubaho mu bitaramo aho usanga abategura ibitaramo bataka ko abahanzi babahemukiye ntibaze mu bitaramo byabo cyangwa bitabiriye bakererewe bigateza igihombo bityo urugaga rukazajya rufasha impande zombi gukurikirana uwakosheje akaryozwa ibyahombejwe n’amakosa ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    AHAAAAHH
  • Ntareyakanwa 7 years ago
    Ari ko se ibi Ni iki kweli ? Tuyisenge utazi n'a do le mi fa sol la si niwe uyoboye uru rugaga narwo mbona rudafite icyerekezo ? Barapfa iki ko nta muzika iba mu Rwanda ? None ho muzika ngirwa-nyarwanda barayihambye Pe!
  • 7 years ago
    Muyoboke akunda kuvugwa mana
  • 7 years ago
    ubwo barashaka aho bamburira abitegurira ama event baribarabuze aho babarira izonzego se nibwokoki koko





Inyarwanda BACKGROUND