RFL
Kigali

Ubwoba ni bwose mu bahanzi bashoye ama miliyoni muri PGGSS8 bifuza kwegukana miliyoni 15

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 17:09
6


Irushanwa rya PGGSS riri kuba ku nshuro ya 8, kuri iyi nshuro ryazanye umwihariko ndetse n’impinduka kuko hazahembwa abahanzi babiri, harimo umuhanzi akanama nkemurampaka katoye ndetse n'umuhanzi uzaba yatowe cyane n’abakunzi ba muzika bashyiriweho uburyo bwo gutora binyujijwe mu mifuniko ya Primus.



Igihembo gitangwa n'abagize akanama nkemurampaka cyo gisa n'icyamaze kugaragaza aho gihengamiye cyane ko magingo aya benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika basanga kiri mu biganza bya Bruce Melody na Christopher bakirwanira. Icyakora n'ubwo aha bisa nibyakemutse, ku kindi gikombe ruracyageretse aha ari naho hari icyoba ku bahanzi bamaze gushoramo agatubutse.

Bijya gutangira mu irushanwa nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga Bruce Melody ni we watangiye ashaka kwegukana ibikombe byose ndetse akora iyo bwabaga ngo arebe ko we n'abagize ikipe imufasha babona amajwi ahagije ngo abashe kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ariko kandi banongereho miliyoni cumi n’eshanu z’umuhanzi uzaba watowe n'abaturage cyane.

Bruce Melody yaje gutungurwa bikomeye no kumenya ko Young Grace n’abari kumufasha nabo ubwabo bahagurukiye izi miliyoni z’uwatowe cyane n’abaturage. Uyu mukobwa yateye ubwoba bwinshi bagenzi be bahatana muri iri rushanwa kuko kuva bamumenya atari kenshi yigeze atsindwa na cyane ko mbere yakunze guhatana n’ibikomerezwa muri muziki.

PGGSS8Muri iri rushanwa imifuniko ni imari ikomeye 

Young Grace na Bruce Melody basaga nk'aho aribo bahatanira iki gikombe bizwi neza ndetse na benshi muri bagenzi babo, icyakora mu minsi ya nyuma nk'uko Inyarwanda ibikesha bamwe mu bahanzi bahatanira iki gikombe ngo aba babiri batunguwe no gutahura amakuru ko Christopher nawe yabinjiyemo bucece ndetse akaba afite umuvuduko udasanzwe. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko aya makuru bayamenye binyuze ku wabameneye ibanga ababwira ko Christopher afite umurindi udasanzwe mu gutorwa cyane binyuze mu mifuniko.

Aya makuru ava imbere mu bahanzi bahatanira PGGSS8 avuga ko aba bahanzi uko ari batatu (Bruce Melody, Young Grace na Christopher) urebye ari bo bari guhatanira iki gikombe cy’uwatowe cyane muri PGGSS8, ndetse aha hakaba haranashowemo amafaranga menshi ku mpande zinyuranye. Uku guhangana kwa batatu bahanganiye miliyoni 15 biri mu byatumye icyoba kiba cyose cyane ko n'ubwo bageze mu minsi ya nyuma batazi neza uzatwara na miliyoni 20 abagize akanama nkemurampaka bazatanga bitewe n’amanota abahanzi bagiye bagira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bagabo5 years ago
    Hahhhhhhhhhhhhhhh Mbega ibintu biteye agahinda.Njyewe icyo ntegereje ni ukubona batanu ba mbere barushije abandi imbere y'akanama nkemurampaka.Kuko nibyo bizaduha isura y'umuziki apana kugura imifuniko.Aba bahanzi uko ari 10 bazi neza ko iriya Jury itazorohera abantu batazi gukora show nyayo.Tonze Rayani na wa mutalamu uri seriye twakuze twita Directeur nimwe duhanze amaso.Iizo miliyoni zizajye mu maboko y'abazikwiriye
  • pedro someone5 years ago
    Muziki yacu ibyo biri mubiyidindiza yego no hanze bibayo ariko ntawabishinga kuko bo bafute uko babikorana ubuhanga butuma bakomeza guterra imbere
  • judith5 years ago
    nicya young Grace Sha iwabo bafite agatubutse
  • mushoma5 years ago
    young grace watsinze ba rider man baramukinisha nicye
  • ally5 years ago
    Umva gumguma nidage gusa christopha azayegukana pe.
  • masho kid promoter5 years ago
    urebye neza izi milion 15 zishobora kujya mumaboko ya young grace kuko nyina nubundi a kora mubintu byinzoga niyo yashaka abantu babiri bakirirwa batoragura imifuniko byibuze umunsi umwe game yaba iranga





Inyarwanda BACKGROUND