RFL
Kigali

Ubwo Kanyombya yagongaga umuntu, benshi bagize ngo ni filime ari gukina baza kubona ibintu bikaze

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/08/2014 10:00
0


Ku mugoroba wo kuwa gatatu mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice, umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yakoze impanuka ubwo yagongaga umugore mu gace ko mu Biryogo, gusa bitewe n’uburyo babonaga bimeze, benshi ntibahise bamenya ko ari impanuka ahubwo baketse ko ari filime arimo gukina.



Ubwo Kanyombya yamaraga kugonga umugore agahita amukubita urushyi, hirya hagaturuka undi aza amutonganya nawe akamukubita urushyi, ibyo byatumye ibyabereye aho bigaragarira mu maso ya benshi nka filime, dore ko bari basanzwe bazi ko Kanyombya ari umukinnyi wa filime ziganjemo urwenya, dore ko byagaragaraga nk’urwenya.

Kanyombya

Urwenya rwa Kanyombya rwatumye impanuka ye igaragara nka filime

Nk’uko Nyabyenda Jean Baptiste wari aho iyi mpanuka yabereye yabitangarije Inyarwanda.com, abantu bari hafi aho batangiye babona ari filime Kanyombya yari ari gukina, ariko nyuma yo kubona abantu buzuye bashaka gukubita Kanyombya ndetse na polisi igahita ihagera batangiye kubona ko ibintu bikaze, kandi ari ukuri.

Nyabyenda Jean Baptiste, akaba asanzwe nawe akora filime yagize ati: “nahageze nyuma y’iminota nk’itanu bimaze kuba. Narababaye kuba ntari mfite camera ngo mfate ako kantu kari gasekeje. Benshi babanje kugira ngo ni filime ya kanyombya ari gukina, ariko nyuma baza kubona ibintu bikaze ubwo abantu bari batangiye kuzura kandi bashaka gukubita Kanyombya, babona ko ibintu bikomeye.”

Kanyombya

Kanyombya asanzwe azwiho kugira urwenya rwinshi no mu bikorwa bye bya buri munsi

Jean Baptiste yakomeje agira ati: “umugore umwe ubyibushye yaje avuga ko ari uwo ku Gisenyi, abwira Kanyombya ati, ‘n’ubwo uva Congo njye turahangana ntabwo wagenda utya umaze gukubita murumuna wanjye. Ndakwereka, kandi ntuzane ibyo kuba uri umustar.’ Abantu batangiye gusakuza bavuga ko Kanyombya ari gukina filime, atari akavuyo.”

Nyuma y’uko bateranye amagambo n’uyu mugore, abantu batangiye kuza ari benshi bashaka gukubita Kanyombya, maze ako kanya polisi irahagoboka iramubakiza, ihita imujyana.

Nyabyenda akomeza agira ati: “Polisi imaze kumuvana muri abo bantu, yahise imwambika amapingu imushyira mu modoka, maze imodoka igiye amanura ikirahure cyayo, ahita apepera abantu bari basigaye aho aseka. Abantu baravuze ngo Kanyombya ni umustar koko, kubona bamwicaza imbere mu modoka ya polisi, umupolisi akicara inyuma. Koko nawe urebye uburyo ibintu byari bimeze, wabonaga ko ari filime pe! Urebye uburyo uwo mugore yateranaga amagambo na Kanyombya wabonaga ko bari gukina filime.”

KANDA HANO USOME INKURU IVUGA IBY'IMPANUKA YA KANYOMBYA

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND