RFL
Kigali

Ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo gikomeye Kizito Mihigo yakoreye muri Paruwasi ya Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2018 19:41
1


Umunyamuziki Kizito Mihigo yakoreye igitaramo gikomeye muri Paruwasi ya Nyamirambo ya Kilziya Gatorika. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru ku bakirisitu. Ni igitaramo cya mbere akoze nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.



Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Kizito Mihigo yavuze ko agiye kuzenguruka Paruwasi zitandukanye za Kiliziya Gatorika ataramira abakirisitu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya” yishimiwe ku buryo bukomeye, agasabwa n’abakirisitu bari bakoraniye muri Paruwasi ya Nyamirambo kuyisubiramo.

ubwityabire

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.

Yanavuze ko gusohoka muri Paruwasi ya Nyamirambo yakoreyemo igitaramo bitamworoheye bitewe n’abantu benshi bifuzaga kumusuhuza.  Abantu bari bahari baragera ku bihumbi bitanu. Yagize ati “Indirimbo yanjye mperutse gushyira hanze ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yishimiwe cyane ku buryo nasabwe n’abakirisitu kuyisubiramo… Gusohoka muri Kiriziya ntibyari byoroshye bitewe n’ubwinshi bw’abantu bifuzaga kunkoraho no kunsuhuza.”

Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere ashobora gutungurana agashyira hanze indi ndirimbo nshya yo gushima Imana. Uyu muhanzi avuga ko amaze kugira indirimbo zirenga 400 na Alubumu zigera kuri zirindwi.

AMAFOTO:

YANASA

Asohotse yasanganiwe n'abakirisitu benshi.

yaswa

Yasabwe gusubiramo indirimbo ye 'Aho kuguhomba yaguhombya'

mihihgo

shabae

Paruwasi ya Nyamirambo.

REBA HANO INDIRIMBO 'AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA' YA KIZITO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tesi5 years ago
    Komerezaho tugukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND