RFL
Kigali

Igitaramo 'All You Need Is Love' kitabiriwe n'abantu mbarwa, Yverry ntiyahakandagiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/02/2018 11:46
1


Nk’uko buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare aba ari umunsi wagenewe abakundana, Saint Valentin, mu ijoro ryahise ku itariki 14 Gashyantare 2018, mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hari habereye ibitaramo bitandukanye bifasha abari mu rukundo kurushaho kwishimira umunsi wabahariwe.



Mu ijoro ryashize itsinda rya 3 Hills ndetse n’umuhanzi Yverry bagombaga gususurutsa abakunzi b’indirimbo z’urukundo mu gitaramo cyaraye kibereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali tariki 14 Gashyantare 2018 kiswe ‘All You Need Is Love’ aho kwinjira yari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 Rwf) igitaramo kikaba cyagombaga gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Park In

Igitaramo cya 'All You Need Is Love' cyabereye muri Park In Hotel

Iki gitaramo 'All You Need Is Love' cyateguwe na Pro Eye, cyatinze gutangira na cyane ko aho cyagombaga kubera hari harimo abantu mbarwa batageze kuri 30. Ahagana isaa tatu n’iminota makumyabiri (21:20) ni bwo cyatangiye, gusa nabwo ubwitabire bw’abantu bwari bukiri hasi. Umuhanzi Yverry wari utegerejwe muri iki gitaramo, ntiyigeze ahakandagira. Eric Mucyo ni we watangiye asusurutsa abantu mbarwa bitabiriye igitaramo abibutsa ko ari umunsi wahariwe abakundana akajya anyuzamo akanabasaba kubwirana amagambo meza y’urukundo bakibukiranya kuri uwo munsi wabagenewe.

Park In

Eric Mucyo yatangiye asusurutsa abantu bari bitabiriye igitaramo

Nyuma yaho abacuranzi bacurangiye abari aho, bigeze isaa tanu n'igice (21:30) abantu bataraba benshi, Hope yaje kujya ku rubyiniro aririmbira abantu baranezerwa igitaramo gitangira kuryoha, abantu barishima batangira kujya bahaguruka bakabyina. Uko amasaha yagendaga yigira imbere ni ko abantu bagendaga baza urusorongo.

Park In

Hope yageze ku rubyiniro aririmba umuziki w'umwimerere

Ikitashimishije abantu na gato ni ukuba batigeze babona umuhanzi Yverry biteguye ko ari bubataramire cyane ko ku mpapuro zamamaza igitaramo hagaragaragaho Yverry n’itsinda rya 3 Hills ari naryo ryonyine ryasusurukije abantu bake bari bitabiriye iki gitaramo mu buryo bw’umuziki ucuranzwe ukanaririmbwa live.

Ikindi kitashimishije abari muri iki gitaramo ni surprise z’abandi bahanzi babiri batatangajwe amazina, gusa igitaramo kikaba cyarangiye abo bahanzi batagaragaye. Abateguye iki gitaramo ntibigeze batangaza impamvu Yverry ataje ndetse n'impamvu abo bahanzi bandi batigeze bahagera.

 3hills

Yverry n'abandi bahanzi batatu batangajwe ku mpapuro zamamaza ntibagaragaye muri iki gitaramo

AMAFOTO Y'IKI GITARAMO:

Park In

Eric Mucyo yagerageje gufasha abakundana kwishimira umunsi wabahariwe ndetse akajya anabasaba kubwirana amagambo y'urukundo

Park In

Umwe mu bakobwa bari bitabiriye igitaramo yanyuzagamo akajya kubyinana na Eric Mucyo

Park In

Park In

Babyinanye biratinda umukobwa akajya ajya kwicara ariko na nyuma agasubira kubyinana nawe

Park In

Park In

Hope na Eric Mucyo bakoze iyo bwabaga ngo basusurutse abantu bake bari bitabiriye iki gitaramo

Park In

Park In

Park In

N'ubwo aba basore baririmbaga n'ababacurangiraga ntako batagize ariko abitabiriye igitaramo bari mbarwa

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Abantu barakennye mwe muri mumirengwe





Inyarwanda BACKGROUND