RFL
Kigali

Ubwami bwa Buganda bwasabye Sheeba gusaba imbabazi kubwo kwambara ikanzu igaragaza ubwambure bwe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/04/2015 22:28
3


Umuhanzikazi Sheeba Kalungi yabwiwe ko agomba gusaba imbabazi mu maguru mashya kubwo kwambara ikanzu igaragaza ubwambure bwe mu birori by’isabukuru y’umwami wa Buganda Kabaka Muwenda Mutebi II ubwo yuzuzaga imyaka 60.



Ku wa mbere  tariki 13 Mata nibwo umwami Kabaka yari yujuje isabukuru y’imyaka 60. Mu gihugu cya Uganda habaye isiganwa ku maguru, ibirori bitandukanye byitabiriwe n’imbaga byo kwizihiza iyi sabukuru. Umuhanzikazi Sheeba Kalungi ndetse na Pallaso ni bamwe mu bari bahawe amahirwe yo kuririmba mu birori nyirizina byo kwishimira isabukuru y’umwami.

kaa

Umwami Kabaka Muwenda Mutebi II atangiza isiganwa ku maguru ryakozwe mu rwego rwo kwishimira isabukuru ye

Umuhanzikazi Sheeba Kalungi

Sheeba 1

Sheeba 2

Iyi niyo kanzu Sheeba yaje yambaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'umwami

Baca umugani ngo uwambaye nabi ababaza imbere he ariko kuba Sheeba Kalungi yarambaye ikanzu igaragaza ubwambure bwe  mu isabukuru y’umwami byateje ikibazo ndetse abakuru(elders)basabye uyu muhanzikazi gusaba imbabazi byihutirwa ubwami bwa Buganda (Buganda Kingdom) atabikora abateguye ibirori akaba aribo bazisaba kubwo kumutumira ngo aze aririmbe muri icyo gitaramo.

Sheeba and Pallaso performing on stage

Sheeba Kalungi akunda gufatanya na Pallaso,umuvandimwe wa Jose Chameleon

Mu mpamvu batanga  nkuko tubikesha ikinyamakuru Bigeye ni uko kuba Sheeba yarambaye ikanzu igaragaza ubwambure bwe ngo bishobora gutera amahirwe mabi (bad luck) ku mwami n’ibyegera bye.

Sheeba Kalungi ni umuhanzikazi umaze kugira izina muri muzika ya Uganda . Amaze kwegukana ibihembo binyuranye aho muri mu bihembo bya Hipipo biheruka kuba muri Gashyantare 2015  yatorewe kuba ari we muhanzikazi witwaye neza muri 2014. Mu buhanzi bwe akunda gufatanya na Pallaso ndetse bakunda gukorana indirimbo nyinshi zinyuranye,bakaba babarizwa no mu itsinda rimwe ryitwa Team No sleep ryahozemo na nyakwigendera AK 47 umuvandimwe wa Pallaso, Chameleon, Weasle .

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • perre biko8 years ago
    yariyakabije kbs
  • 8 years ago
    yariyakabije kbs
  • umutesi nadia8 years ago
    asabe imbabazi kukoyononnye izina ryabahanzikazi





Inyarwanda BACKGROUND