Umuhanzikazi Sheeba Kalungi yabwiwe ko agomba gusaba imbabazi mu maguru mashya kubwo kwambara ikanzu igaragaza ubwambure bwe mu birori by’isabukuru y’umwami wa Buganda Kabaka Muwenda Mutebi II ubwo yuzuzaga imyaka 60.
Ku wa mbere tariki 13 Mata nibwo umwami Kabaka yari yujuje isabukuru y’imyaka 60. Mu gihugu cya Uganda habaye isiganwa ku maguru, ibirori bitandukanye byitabiriwe n’imbaga byo kwizihiza iyi sabukuru. Umuhanzikazi Sheeba Kalungi ndetse na Pallaso ni bamwe mu bari bahawe amahirwe yo kuririmba mu birori nyirizina byo kwishimira isabukuru y’umwami.
Umwami Kabaka Muwenda Mutebi II atangiza isiganwa ku maguru ryakozwe mu rwego rwo kwishimira isabukuru ye
Umuhanzikazi Sheeba Kalungi
Iyi niyo kanzu Sheeba yaje yambaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'umwami
Baca umugani ngo uwambaye nabi ababaza imbere he ariko kuba Sheeba Kalungi yarambaye ikanzu igaragaza ubwambure bwe mu isabukuru y’umwami byateje ikibazo ndetse abakuru(elders)basabye uyu muhanzikazi gusaba imbabazi byihutirwa ubwami bwa Buganda (Buganda Kingdom) atabikora abateguye ibirori akaba aribo bazisaba kubwo kumutumira ngo aze aririmbe muri icyo gitaramo.
Sheeba Kalungi akunda gufatanya na Pallaso,umuvandimwe wa Jose Chameleon
Mu mpamvu batanga nkuko tubikesha ikinyamakuru Bigeye ni uko kuba Sheeba yarambaye ikanzu igaragaza ubwambure bwe ngo bishobora gutera amahirwe mabi (bad luck) ku mwami n’ibyegera bye.
Sheeba Kalungi ni umuhanzikazi umaze kugira izina muri muzika ya Uganda . Amaze kwegukana ibihembo binyuranye aho muri mu bihembo bya Hipipo biheruka kuba muri Gashyantare 2015 yatorewe kuba ari we muhanzikazi witwaye neza muri 2014. Mu buhanzi bwe akunda gufatanya na Pallaso ndetse bakunda gukorana indirimbo nyinshi zinyuranye,bakaba babarizwa no mu itsinda rimwe ryitwa Team No sleep ryahozemo na nyakwigendera AK 47 umuvandimwe wa Pallaso, Chameleon, Weasle .
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO