RFL
Kigali

UBUZIMA BWARAHINDUTSE: Dj Danches wo mu bihe byashize na Danches wo muri iyi minsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2017 19:14
2


Benshi mu banyamuziki bagiye bahindura ubuzima nyuma y’igihe kirekire bari mu bijyanye na muzika, akenshi iyo ubonye amafoto yo mu bihe byatambutse ukabona n'ay'ubu ubona iterambere no gukura ku banyamuziki bo mu Rwanda yaba abahanzi kimwe n'abandi bafite aho bahuriye na muzika.



Muri iyi nkuru tugiye kujya tubagezaho abantu banyuranye mu bihe byabo byatambutse ndetse tunagaruke ku buzima babayeho muri iyi minsi ariko mu bijyanye n'akazi ahigaragaza iterambere no guhindura ubuzima bikomeye. Ku ikubitiro twahereye kuri DJ Danches  uyu akaba ari umusore umenyerewe mu tubyiniro nk’uvangavangira abakiriya imiziki bakanyurwa.

Uyu watangiye aka kazi akiri muto dore ko yatangiye kuvugwa ahagana 2008 yaje kugira amahirwe yo guhura n'abantu banyuranye bamufashije barimo DJ BOB, Vj Bissoso wanamwigishije byinshi kuri ubu akaba amaze kuvamo umwe mu basore bakunzwe mu bavangavanga imiziki muri Kigali.

Ibi bihabanye n'ibyo benshi batekereza ko umuntu uba mu muziki adashobora gutera imbere ndetse bamwe bafata abanyamuziki nk'ibirara cyangwa inzererezi zabuze icyo zikora nyamara muri iyi minsi byamaze kugaragara ko abanyamuziki ari bamwe mu banyarwanda babayeho neza mu gihugu dore ko usanga imyumvire ikwiye guhinduka abanyarwanda bakumva ko umuziki ari umwuga nk'iyindi wagutunga ugatunga n'abandi bantu biturutse ku muntu uwukora.

INKURU MU MAFOTO:

DANCHESMu gutangira ubanza bitari byoroshyeDANCHESDJ Bob (ubanza i bumoso) ni inshuti magara ya Dj Danches(uhera i buryo) aha uyu musore yari muri studio ya Dj BobDANCHESDANCHESDj Danches yatangiye kuvanga imiziki cyeraDANCHESUbuzima bwarahindutse ubihera ku bikoresho asigaye akoresha ndetse nuko agaragaraDANCHESUbuzima bwarahindutse Danches yarakuze aranahinduka bigaragara

DANCHES

Yari akiri muto,...

AMAFOTO/DJ BOB & Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana Alice6 years ago
    injyaka ibaye nyishi ntamakuru yawe fite, ndishinjye intabwe wateye. Tasha mama sana. Ni Mama linca muri Sweden .
  • muziga6 years ago
    hahaha! ndakazi arakana kakanyamatiku! kabaga munsi yo kuri alpha palace! nizereko yakuze mugikuriro amatiku ntakure!





Inyarwanda BACKGROUND