Muzehe Gakuru ni umunyamakuru wamamaye cyane mu Rwanda, akaba yaramenyekanye ku maradiyo anyuranye nka Flash Fm na Radio One aho yagiye akora ibiganiro bikamamara. Kuri ubu amerewe nabi nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye i Nyamata kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko uyu mugabo yakoreye impanuka mu karere ka Bugesera i Nyamata aho yari ari kuri telefone akanyura ahantu hari icyobo kirekire kidafunze, akaza kucyigwamo bitewe n'uko atari yawubonye. Abantu bamugezeho mbere bamukuyemo yababaye bikomeye bituma bamujyana mu bitaro bya Nyamata aho yavanywe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 ajyanwa i Kanombe.
Muzehe Gakuru arembeye muri CHUK
Nyuma yo kubona ko i Kanombe bigoranye uyu munyamakuru yajyanywe muri CHUK ari naho ari magingo aya. Numa yo kumunyuza mu cyuma bagasanga yagize ikibazo cyo kuvira mu bwonko, uyu munyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bahise bemeza ko agomba kubagwa mu mutwe kugira ngo habashe guhagarika uku kuva gukunze guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Muzehe Gakuru kuri ubu ari gukurikiranwa n'abaganga ariko mu by’ukuri amakuru atugeragi avuga ko amerewe nabi cyane dore ko ubusanzwe kuvira mu mutwe ari ikibazo kinini gikomeye.
Muzehe Gakuru ni umunyamakuru wamamaye cyane mu RwandaMuzehe Gakuru na P Pac bakoranaga kuri Radio 1Muzehe Gakuru n'umuvandimwe we Kalisa John (K John)
TANGA IGITECYEREZO