Mu Rwanda haherutse kubera amarushanwa mpuzamahanga yo koga, irushanwa ryabereye i Nyamata, u Rwanda rurangiza ari urwa nyuma muri iyi mikino yahuje ibihugu byo muri zone 3. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranye iyi mikino yiboneye imibereho mibi y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yatumye basiga umugani i Nyamata.
Mbere y’irushanwa abakinnyi uburyo bahamagawemo ni agahomamunwa
Abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu batangiye guhamagarwa binyuze mu makipe bakinamo, ubwo bahamagarwaga nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bakinnyi bamwe bategereje ko ishyirahamwe ry’uyu mukino riboherereza itike ngo bitabire umwiherero baraheba. Abagiye bagerageza gusaba itike ngo bitabire umwiherero babwirwaga ko utabasha kwitegera yabyihorera aho kugira ngo bamutegere.
Abakinnyi babuze ibyo kurya bahagaze ku muhanda abakuru bihanganisha abato
Mu mwiherero naho abakinnyi babaga ubuzima bw’abakinnyi bwari mu kaga
Aba bakinnyi ubwo bajyaga mu mwiherero bibwiraga ko i Nyamata bagiye kuba muri Hotel abanyamahanga bari bacumbikiwemo ya Golden Trip. Ibi bikaba bihabanye n’ibyabaye kuko aba bakinnyi bajyanywe mu icumbi ry'abagenzi (Lodge), aha havanywemo ibitanda nkuko twabibwiwe n’abakinnyi, basasa matela hasi, batatu bakajya bararana kuri matela imwe bakumbagurika biyoroshe ikiringiti kimwe. Iyi ikaba ariyo kipe y’igihugu ya mbere ibayeho gutya mu gihe igiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane igihe ryateguriwe mu Rwanda.
Mu mwiherero no mu marushanwa kubona ifunguro byabaye ingume
Ibi byaturutse mu irushanwa ubwo abakinnyi bahabwaga akanya ngo bajye gufungura, abanyamahanga bahise bibeta bugufi mu ruriro rwa Hotel bari bacumbitsemo batangira gufungura, abanyarwanda basabwa kujya kurira mu ma resitora (restaurant) ari mu mujyi aho ubuyobozi bw’ikipe bwari bwasabye ba nyiri aya ma resitora kubikira abakinnyi ibiryo. Ubwo abakinnyi berekezaga gufata amafunguro aho barangiwe n’ubuyobozi bamwe basanze nta biryo babikiwe abakinnyi barabwirirwa kuko amasaha yo kongera kurushanwa yari abafashe bajya guhatana nyamara mu nda harimo ubusa.
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu bakaga lifuti (lift) bakanayimwa
KANDA HANO UREBE UKO ABAKINNYI BATEGAGA AMAGARE ABANDI BAGENDA N'AMAGURU BAJYA GUSHAKA IBYO KURYA, NUBWO BYARANGIYE BAMWE BABIBUZE
Uburyo bwo kuva kuri Hotel bajya kuri iyo restaurant nabwo bwari busekeje
Aba bakinnyi bari basize bagenzi babo banganya imyaka bahuje irushanwa batandukanywa n’ibihugu bakomokamo nyamara bo bari iwabo abataye Hotel bajya kurya mu ma resitora yo mu ga santere ko mu mujyi wa Nyamata. Bagenda, abakinnyi bategaga amagare, gusa kuko buri wese byamusabaga kwirwanaho byasabye abakinnyi kumvikana batatu bakagerageza kwicarana ku igare rimwe kugira ngo babageze aho barira ku mafaranga make.
Kujya kurya ni uku bagendaga
Batatu berekezaga kuri resitora bishyuraga umunyonzi magana abiri y’amanyarwanda (ibiceri bibiri by’ijana) gusa nkuko no mu mashusho bigaragara hari abatarabashije kwishyura aya mafaranga aho bishyuraga ijana ryonyine umunyonzi yavuga agahita yiruka agana muri resitora bivuze ko umunyonzi yambuwe ijana n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.
Ibi byagaragariraga ijisho ry’umunyamakuru byanivugiwe n’abakinnyi mu kiganiro bagiranye
Byari bigoye ko abakinnyi berura ngo bakubwire agahinda bafite ku mutima, benshi bangaga kwiteranya n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bwabo, bamwe bahaye ikiganiro inyarwanda.com bagaragazaga agahinda batewe no kuba barafashwe nk’aho atari ibiremwa muntu mu gihe bari bahagararariye igihugu nyamara abaharanira inyungu z’ibindi bihugu bahanganye bagafatwa neza aho utagereranya ubuzima bari babayeho bose.
Mu marenga n’uburyarya n’abanyamahanga baneguye imitegurire y’iri rushanwa, mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mubaje bahagarariye ishyirahamwe ry’uyu mukino mu gihugu cy’Ubugande.
Abaturage bari bumiwe bareba uko abakinnyi b'ikipe y'igihugu bagenda n'amaguru
Aba bakinnyi bagarutse kuri uku kuntu bafashwe bagaragaza ko umukinnyi wafashwe uko bafashwe adashobora guhangana n'undi ngo bimworohere kumutsinda, ibi rero byaje kwigaragaza aho ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa nyuma mu bihugu bitanu.
Samuel umuyobozi wa Rwanda Swiming Federation
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino wo koga maze umuyobozi w'iri shyirahamwe bwana Samuel abwira umunyamakuru ko ahuze amurangira Directeur Technic n'umutoza w'ikipe y'igihugu ko bamufasha, aba nabo babwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko bahuze umwe ku wundi avuga ko hari utuntu ahugiyemo bituma tutamenya icyo ubuyobozi buvuga kuri aya mahano yo gufata nabi abakinnyi b'ikipe y'igihugu.
TANGA IGITECYEREZO