RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Bralirwa hari ingingo imwe bwahayeho gasopo abazitabira igitaramo cya Wizkid

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/08/2016 9:55
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 nibwo hateganyijwe igitaramo kizabera i Rugende, kizaririmbamo umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku Isi nzima Wizkid. Kuba kugera muri iki gitaramo bisaba kugenda n’imodoka byatumye Bralirwa iha gasopo abashoferi bazatwara bagiye muri iki gitaramo.



Iyi gasopo cyangwa ubutumwa bwo kwihanangiriza bwatanzwe n’abayobozi ba Bralirwa mu kiganiro Wizkid n’ubuyobozi bwa Bralirwa bagiranye n’itangazamakuru, aha buri muyobozi wese wa Bralirwa wafataga ijambo ntiyasozaga atagize ati “Muzibuke ko kizira gutwara imodoka wanyweye.”

Ntawe abayobozi ba Bralirwa babujije kwishimisha ngo anasome ku gahiye ariko mu butumwa bwatangiwe aho, batanze inama ko uwakumva inzoga zamuganje aho kwishora mu modoka yashaka inshuti ye itanyweye ikaba ariyo imutwara, cyangwa se akagenda mu modoka rusange aho kugira ngo atware imodoka kandi yasinze.

Wiz Kid

Ubu butumwa buburira bukanabuza abantu gutwara ibinyabiziga banyweye inzoga ubuyobozi bwa Bralirwa bubutanze mu gihe  muri iyi minsi polisi y’u Rwanda nayo yahagurukiye iki kibazo cy’abatwara basinze dore ari kimwe mubitera impanuka nyinshi zo mu muhanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND