RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwagize icyo butangaza ku ngingo yo kongerera imishahara abahanzi bitabira PGGSS

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/06/2017 11:04
0


Abakurikiranira hafi ibya muzika bagiye bagaruka ku kuba abahanzi bitabira PGGSS bahembwa amafaranga make, bagasaba ko yava kuri miliyoni ya buri kwezi akiyongera, ibi byagirwamo uruhare na Bralirwa umuterankunga w’irushanwa.



Kuba bahembwa miliyoni ya buri kwezi si uko ari make ahubwo aba make bijyanye n'akazi baba basabwa gukora, ikindi ni uko ari amafaranga bahembwe imyaka irindwi yose kuva iri rushanwa ryatangira, ibi ni bimwe mu byo abasaba ko imishahara y’abahanzi yakwiyongera bagenderaho. Byatumye tubanza kwegera ubuyobozi bwa EAP butegura PGGSS ku bufatanye na BRALIRWA.

Mushyoma Joseph uyobora EAP yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nabo nk'abategura iri rushanwa babibona ko abahanzi bakwiye kongererwa imishahara gusa ko bisaba ibiganiro hagati ya EAP na BRALIRWA nk'umuterankunga mukuru ariko nawe ahamya ko bikenewe. Ibi byatumye umunyamakuru yegera ubuyobozi bw’uru ruganda nabo baduhamiriza ko bagiye kubyigaho.

Mu kiganiro na Patrick Samputu umwe mu bayobozi ba Bralirwa yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iki kibazo bacyumvise kandi ibyiza biri imbere, yirinze guhamya ko bagiye kuyongera icyakora avuga ko nyuma yo kumva ibyifuzo by’abakunzi b’umuziki nabo ngo bagiye kubyigaho kandi ngo bashonje bahishiwe.

samputuSamputu Patrick umwe mu bayobozi ba BRALIRWA

Ntabwo ari imishahara gusa uyu muyobozi yabajijwe ahubwo haje n’ikindi kibazo cyo kwibaza niba iri rushanwa rizaba umwaka utaha ku nshuro yaryo ya munani. Asubiza iki kibazo Samputu Patrick yavuze ko nta kabuza iri rushanwa rigomba kongera kuba ahita atanga icyizere ati “Ese ko atari cyera si ejobundi?…”

REBA HANO IKIGANIRO NA PATRICK SAMPUTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND