RFL
Kigali

Ubuyobozi bw’ishuri rya muzika rya Nyundo bwatangaje uko bwakiriye kuba Dereck (Active) yitabiriye amarushanwa yo kuryigamo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/01/2018 12:34
1


Ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu habereye amajonjora y’ibanze y’urubyiruko rwifuza kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Umwe mu bahatanaga kuri uyu munsi wanatunguye abantu ni umusore Dereck wo mu itsinda rya Active wahatanaga mu bashaka kujya kwiga umuziki muri iri shuri rukumbi ry’umuziki dufite.



Nyuma yuko uyu musore agaragaye mu bahatanira kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo we ubwe yanze kuvugisha abanyamakuru ndetse asaba ubuyobozi bw’ishuri ko nta muntu wamufotora cyangwa ngo amufate amajwi n’amashusho mu gihe ari guhatana, ibi yarabyemerewe nubwo itangazamakuru ritabuze gushaka uko ryabona ifoto ye ari mu bahatana.

Abanyamakuru babuze uko bavugisha uyu musore begereye ubuyobozi bw’iri shuri kugira ngo bamenye neza uko iri shuri ryakiriye kuba umuhanzi usanzwe uzwi mu itsinda rya Active yagiye kwitabira amarushanwa y’abashaka kwiga mu ishuri ry’umuziki. Muligande Jacques uzwi nka Might Popo akaba umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko bashimishijwe no kuba uyu muhanzi yitabiriye ndetse anakangurira abandi bahanzi babishaka kwitabira kwiga umuziki.

might popoDereck mu bahataniraga kujya kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo

Muligande Jacques cyangwa Might Popo umuyobozi mukuru w’iri shuri yagize ati” Kubona umuhanzi nka Dereck aza kurushanwa nabandi hano kuri njye ni ishema ninacyo twifuza, twifuza ko abumva bashaka kwiga bose baza bagaca muri ririya shuri rwose.”

Uyu muyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo yakomeje agaragaza ko abahanzi bose babona ko bakeneye kwiga bakwakirwa, aha yongeraho ko hari uburyo bwinshi bwo kwiga wenda n'iyo batakwiga imyaka itatu bakiga umwaka umwe cyangwa n’amezi atandatu yemeza ko byose bishoboka, ariko kandi yibutsa abahanzi ko kwiga ari uguhozaho.  

Amarushanwa yo gushakisha abazajya kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo akomeje kubera mu turere dutandukanye akazasorezwa i Kigali tariki 19 Mutarama 2017 muri IPRC Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boaz6 years ago
    Uko byumva ahubwo dumva ari byiza pe ahuwo derreck numugabo nukuri nicyemezo buriya yatekerejeho kandi afite icyoburiya. Ashaka kugeraho . njyew buriya nuwamuseka namuseka najye pe kuko twese tuzi ijwi rya derreck ukunu azi kuririmba byahatari ahubwo mwebwe nimutegereze kbs turebe imbere uko bimeze kuri we pe





Inyarwanda BACKGROUND