RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Quelque Part bwigaramye abafana ba Umutare Gaby

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2016 9:45
1


Nyuma y’ibitaramo bibiri bya semi live, abahanzi bagiye kwinjira mu gice gikomeye cya PGGSS6 aricyo cya Live, abahanzi bari muri iri rushanwa bahangayikishijwe no kubona amajwi menshi y'ababatora bakoresheje ubutumwa bugufi. Uku guhangayika biri mu byateye abafana ba Umutare Gaby kumutegurira igitaramo cyo kumushakira amajwi.



Nkuko byagaragaraga k’urupapuro rwamamazaga iki gitaramo uyu musore  agiye gukorera mu mujyi wa Kigali cyari kitiriwe icyo kwitoresha kizitabirwa n’abandi bahanzi harimo na Green P, ni igitaramo cyatangiye kwamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse cyanashyizwemo imbaraga dore ko bateganya kuzaba bagabanyije ibiciro kuri bimwe mu binyobwa bicururizwa mu kabari kizaberamo.kuri ubu ibi bikaba byamaze guhinduka kuko kwinjira ubu ari ukugura icyo kunywa aho kuba gutora Umutare Gaby.

Muri iki gitaramo byari biteganyijwe ko abazakitabira bazajya bahabwa uburenganzira bwo kwinjira nyuma yuko werekanye ubutumwa bugufi sosiyete yitumanaho ukoresha ikoherereza nk’igisubizo cy’uko watoye Umutare Gaby muri PGGSS6. Ni ukuvuga ko kwinjira byari amafaranga 35 Frw gusa kuko ariyo angana na message iba yoherejwe mu gutora umuhanzi muri PGGSS6. Ubuyobozi bw'akabari Quelque Part bwigaramye abafana ba Umutare Gaby bari bateganyije gahunda yo kwinjirira kuri message.

umutare gaby

Urupapuro rwamamaza igitaramo  rwa mbere rwari urwo gutoresha Umutare Gaby

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Umutare Gaby yadutangarije ko icyo gitaramo yakibwiwe gusa atigeze amenyeshwa ibyo kwinjira cyane ko hari ibyo yari yumvikanye n’abafana be bari bateguye iki gitaramo akumva nta mpamvu yo kumenya uko bari bapanze kwinjira ariko anongeraho ko atunguwe no kumva ko kwinjira byari ukohereza ubutumwa bugufi bumutoresha.

Umutare Gaby yagize ati”Ibyo ntibyabaho pe niyo byabaho sinjye wabikora kuko uko niyizi mpamya ko niyo nasaba umuntu ubufasha ntabimutegeka, wenda ubwo nibyo abateguye igitaramo batekereje ariko njye sinabikora kandi nababitekereje nibaza ko baba barampemukiye, gusa ndahamya ko bitazabaho nsanze ari nuko bimeze ndahamya ko ntanahagaragara.

Umutare Gaby yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko azitabira iki gitaramo igihe ibyo kwinjira byahindutse ati” Nkanjye nanone sinasuzugura abafana banjye wenda habayeho kwibeshya nibaza ko nibahindura ibyo kwinjira ntakabuza nzitabira iki gitaramo ntakabuza kandi nkabataramira nkuko babinsabye.

 umutare gaby

Uru ni urupapuro rwamamaza igitaramo rwa nyarwo

Twashatse kumenya byinshi kubateguye iki gitaramo cyo gutoresha uyu muhanzi muri iri rushanwa maze KIP umuyobozi w’akabari kazaberamo igitaramo cya Umutare Gaby mu ijwi rye uyu musore agira ati” Twe nkububuyobozi bw’akabari twakiriye ubusabe bw’abafana ba Umutare Gaby basaba ko bahategurira igitaramo cyo kumushyigikira mu irushanwa natwe tubemerera umwanya ndetse tunabamenyesha ko kwinjira tuzabareka bikaba ubuntu kugira ngo uyu muhanzi abafana be boroherezwe kwinjira.”

Uyu musore atangaza ko uwari uhagarariye itsinda ryateguye iki gitaramo atigeze yumva neza uko ibisobanuro ahawe bimeze ahubwo yihutiye kumva ko kwinjira byaba gushyigikira umuhanzi akunda anakoresha impapuro zamamaza igitaramo atabimenyesheje umuntu uwo ariwe wese bireba bityo bibaviramo kwisanga habaye amakosa.

KIP yatangarije umunyamakuru wacu ko iki gitaramo giteganyijwe kuba ahubwo hahindutse uburyo bw’imyinjirize kuko k’urupapuro rwamamaza iki gitaramo mbere hariho ko kwinjira ari ukohereza ubutumewa mu gihe urupapuro rwamamaza iki gitaramo rwemewe kwinjira bizaba ari ukugura icyo kunywa.

Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016 mu kabari ka Quelque part aho kwinjira bizaba ari ukugura icyo kunywa ugataramirwa n’abahanzi nka Umutare Gaby, Green P, Tonny Lannie nabandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John B7 years ago
    Nonese bamwigaritse ari mubyago?Umwana wanze niwe ukura





Inyarwanda BACKGROUND