RFL
Kigali

Ubutumwa bwa Alicia Keys wanze kuba imbata y’ibirungo byongera ubwiza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/01/2017 6:32
3


Hashize umwaka umuhanzikazi Alicia Keys yiyemeje guca ukubiri n’ibirungo byongera ubwiza(maquillage), agaharanira gushyira imbere ubwiza bwe karemano ari nabyo yagarutse mu kiganiro n’ikinyamakuru Allure aho yongeye gushimangira iki cyerekezo cye.



Uyu muririmbyi kazi wanamamaye cyane nk’umucuranzi wa piano ndetse akaba umugore wa producer Swizz Beatz ugaragara nk’utewe ishema n’aya mahitamo ye y’uburyo agaragara ku mubiri yagaragaye muri iki kinyamakuru mu mafoto meza amugaragaza mu nseko n’igitenge cya kinyafurika mu mutwe ndetse n’amaherena.

Ntabwo ndi umucakara w’ibirungo byo kwisiga(maquillage). Ntibizongera kubaho, ntabwo nkiri imbata yo kwisiga makiyaje. Alicia Keys

Alicia Keys kuri ubu yahisemo gushyira imbere ubwiza bwe karemano

Imwe mu mafoto yafashwe muri 'shooting' n'iki kinyamakuru cya Allure

Muri iki kinyamakuru cya Allure, mu mafoto atandukanye bafashe Alicia Keys hakaba harimo ayo yashyizeho ‘makiyaje’ nke bikaba byari ubwa mbere abikoze kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2016. Mu mashusho yahaye ikinyamakuru Allure akanayasangiza abamukurikirana kuri Instagram yagize ati “Uburyo ubwo aribwo bwose wakoresha ngo bakumve ubona ko buguhesha agaciro, nibyo ugomba gukora…”

Alicia Keys

Alicia Keys utewe ishema no kuba uwo ari we

Alicia Keys bidasubirwaho akaba atewe ishema no kuba uwo ari we atihinduye, ndetse akaba yifuza ko benshi bamureberaho nkuko aherutse kubitangaza abinyujije mu ibaruwa ifunguye yanyujije ku rubuga rwa Lenner aho yagarukaga cyane ku ngingo igira iti 'Nta birungu(#nomakeup).

Source: TRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tiro7 years ago
    ALICIA Uri mwiza cyane kandi urashimishije komera kubwiza karemano bwawe ntacyo wabusimbuza. Nubundi ubwiza bw'ubupapirano bwa PILATE buraturambiye ntakigenda ibirungo bitera cancer y'uruhu agapfa kaburiwe ni impongo
  • Bebe7 years ago
    Ndagukunda nkabura uko ngira since young girl.Nkunda uburyo unyurwa muri byose.Nyagasani ajye abigufashamo
  • Ka7 years ago
    Lol Alicia ni mwiza ariko iyo mbere to kuvuga ibi yerekana photos ziwe atarakora surgeries ku iface ye. Bamubaze izuru barigira symetric, amenyo, kugorora isura...Money hepled her to look better even though she has no make up now but ibi narikubiha agaciro iyo aba yarabikoze akanabivuga before she had those surgeries. inyarwanda namwe mujye mukora research neza mbere yo gu publishinga inkuru.





Inyarwanda BACKGROUND