RFL
Kigali

Ubusobanuro bwa Marina waririmbiye ku rubyiniro 'Shyari na Nyina' aho kuvuga 'Charly na Nina' bigafatwa nk'ubushotoranyi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/11/2018 10:49
9


Muri iyi minsi abahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane bari mu bitaramo bizenguruka igihugu bise "The Mane Simbuka Tour". Mu gitaramo cya kabiri cyabereye i Rusizi ni ho Marina yavugiye amagambo akomeye yafashwe nk'ubushotoranyi yagiriye Charly na Nina.



Ibi bitaramo bya The Mane byatangiriye i Karongi mu mujyi wa Rubengera ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2018 byanakomereje i Rusizi ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2018. I Rusizi rero ni ho Marina yavugiye amagambo akomeye yafashwe nk'ubushotoranyi yagiriye Charly na Nina itsinda ry'abahanzikazi bagenzi be bari mu bubashywe ndetse banakomeye hano mu Rwanda kubera nyinshi mu ndirimbo bagiye bakora zikamamara.

Muri iki gitaramo cyabereye i Rusizi Marina yumvikanye ku rubyiniro aririmbana n'abafana be indirimbo yise 'Marina'. Aha hakaba agace aririmbamo ati" ...yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Charly na Nina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina..." Ubwo yari ageze kuri aka gace, uyu muhanzikazi yarikije asaba abafana be kumufasha maze aratera ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina."

Uku kwica amazina y'abahanzikazi bagenzi be Charly na Nina byafashwe nk'ubushotoranyi bukomeye ku bantu bari mu karere ka Rusizi ahabereye iki gitaramo. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Marina maze tugirana ikiganiro kigufi cyibanze cyane kuri aya magambo yatangaje. Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wacu Marina yateye utwatsi ibyiswe ubushotoranyi.

Marina

Marina ubwo yataramiraga i Rusizi

Marina yatangaje ko atari we waririmbye aya magambo ahubwo ari abafana be bayaririmbye bityo ko we yabaretse bakaririmba ibyo bashaka cyane ko ari abafana be kandi akunda cyane. Yabajijwe niba ibi bitafatwa nk'ubushotoranyi kuri aba bahanzikazi, we ahamya ko nta bushotoranyi bubirimo. Yabajijwe uko byagenda Charly na Nina baramutse barakajwe n'aya magambo yatangarije ku rubyiniro.

Marina yatangaje ko nta kintu cyakabaye kibabaza Charly na Nina cyane ko ari abafana babikoze ariko na none avuga ko biramutse binabababaje nyine ubwo bakwihangana. Muri iki kiganiro Marina yavuze ko byose biba byakozwe kugira ngo abantu bishime nta rundi rwango ruba rubirimo bityo ko Charly na Nina batakabifashe nk'ikibazo gikomeye. Kugeza ubu ntacyo Charly na Nina baratangaza kuri aya magambo yatangajwe na Marina.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA ASOBANURA IBI BYABEREYE I RUSIZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi5 years ago
    genda gake muko umenye ko utanafungura udushumi twa charly na nina gabanya gusuzugura no kwiyemera rero niba ushaka kugera kure dore ko ukizamuka
  • beni5 years ago
    iyindaya irashaka kwamamara ikoresha gutukana,nishyari yabagiriye,ntiyapfundura nudushumi twinkweto zabo,naceceke ishyasri riramwishe yanyweye ibyatsi byishi,chary na nina bajyeze kure wamuswawe uvuga ubusa.ntazi ibyarimo ,arikuvuga ubusa.marina numwanda muyindi myanda yose,nave kurabobana kuko barubashywe
  • Alex5 years ago
    Beni ko wise Uyu mwari indaya, wamwishyuye angahe I joro wamuraranye? Mujye mutanga comment mwabanje gutekereza! Charly na Nina bageze kuki Uyu mwana we atazageraho se? Succes namafranga ni nk'umuyaga ntawe bitageraho ntan'utabitakaza! Rero tuza uve mu gusebanya
  • Dieugo5 years ago
    Beni ahubwo niwew urumwanda comente nkizo zo gutukan ntakamaro zimaz ,Marina yaramamaye kuko afis impano
  • Rosine5 years ago
    Beni we,Harya utuka utamutuka aba akoze iki? Ese Ubwo wacyaha ubuheta bwawe bujijiwe nkawe? Bagukorere Mu ngatai urabikeneye!!
  • 5 years ago
    Uwo mukobwa abafitiye ishyari,ntazi kuririmba baeamurenze niyo mpamvu,bambabarire ntibazigere bamuvugaho kuko arashaka jubazamukiraho niyo mpamvu,rero rwose ntibamuvuge.
  • peace5 years ago
    uyu mukobwa nigicucu ntabwo azi ibyo akora kandi ntiyajwigeza muri bariya bakobwa.
  • MURWANASHYAKA Theogene5 years ago
    sha abahanzi bakunda gusererezanya cyeretse niba marina hari ikindi kibi yabavuzeho ibyo nacyo bitwaye
  • Love5 years ago
    Why inyarwanda munyonga comment? Please leave mine Uyu mukobwa yibonamo ubwiza kandi ni fat gusa Ushobora gusoma izi comment rambika microphone hasi Ujye gucuruza inyanya, ntacyo ufite uzana mu bantu





Inyarwanda BACKGROUND