RFL
Kigali

Ubusobanuro bwa Ama G The Black ku ndirimbo ari gukora ivuga ukuntu Shaddyboo ari umuti -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/08/2018 9:30
2


Ama G The Black ni umwe mubaraperi bafite abafana batari bake hano mu Rwanda, uyu ukunze kuvugwaho udushya tunyuranye kuri iyi nshuro noneho yagaragaye muri studio ari gukora indirimbo ikomoza ku kuntu Shaddyboo umwe mu banyamideri b'ibyamamare mu Rwanda ari umuti. byatumye twegera Ama G The Black ngo adusobanurire iyi ndirimbo.



Aganira na Inyarwanda.com Ama G The Black yatangarije umunyamakuru ko mu by'ukuri ibyabaye ari ukuntu umuhanzi aba ari muri studio agatangira gukora indirimbo bitewe nibimurimo atari ibyo yanditse cyangwa yateguye. ati " Njye ndi umufana wa Shaddyboo rero niba mukunda kuki ntamuririmba?" Uyu muraperi yakomeje avuga ko nubwo iyi ndirimbo atari ayifite muri gahunda ariko akomeza kureba niba yayikoraho.

Abajijwe niba iyi ndirimbo yayirangije ku buryo azayisohora Ama G The Black yagize ati"Urumva njye ndamufana kuba rero mufana nkamuririmba ntakibazo, mbishatse nayikora neza nkayishyira hanze ariko kugeza ubu ntabwo ndabikora."Yabajijwe icyo abafana be bagumana mu mutwe agira ati"Abafana banjye cyangwa naba Shaddy Boo bo nibategereze nibayibona hanze ni uko nzaba nayikoze nibatanayibona nyine ubwo bazihangane nzaba nayiretse."

shaddybooShaddyboo ni umuti... indirimbo ya Ama G The Black

Asoza iki kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Ama G The Black yabajijwe umuti yashakaga kuvuga kuri Shaddyboo, aha uyu muhanzi akaba yabwiye umunyamakuru ko umuti ari imvugo igezweho mu rubyiruko ishaka gusobanura ko ikintu ari cyiza cyane, bityo akaba ari uwo mujyo yshakaga kujyanishamo imvugo ye.

REBA HANO IYI NDIRIMBO AMA G THE BLACK YAKOZE AVUGA UKUNTU SHADDYBOO ARI UMUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ibicucu biragwira
  • hertier5 years ago
    ngo no umuti imirongoyaragushiranye usigaye uririmba indaya nagufanaga kubgiyompamvu mbivuyemo.





Inyarwanda BACKGROUND