RFL
Kigali

Ubushuti bwanjye na Miss Jojo bushingiye ku idini - Yoya Jamal

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/10/2015 9:13
1


Yoya Jamal ni umwe mu bahanzi basanzwe bafite izina rikomeye mu muziki w’u Burundi, kuri ubu bari kubarizwa mu Rwanda ndetse bahamaze minsi nyuma y’ibibazo bya politike byakuruye umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi. Inyarwanda.com ikaba yaganiriye n’uyu musore umaze iminsi ategura ibitaramo bya Buja live ahantu hatandukanye i Kigali.



Byagiye bivugwa kenshi ko Yoya umwe mu bahanzi b’abarundi bafite amafaranga yaba yarabengutse Miss Jojo ndetse kuri ubu adateganya gusubira i Burundi ko ahubwo yaba arimo ashaka uburyo yakubaka i Kigali akibanira n’uyu mukobwa wamenyekanye mu myaka yashize muri muzika nyarwanda.

Miss Jojo

Imico ya kislamu yahuje Miss Jojo na Yoya bamwe babasomamo urukundo

Mu kiganiro na Yoya ubwo twamubazaga niba koko ibi bivugwa ari impamo, yavuze ko abantu bagiye bakunda kwitiranya ubushuti bwe na Miss Jojo bakibaza ko bakundana ariko mu by’ukuri ari inshuti zisanzwe zahuriye muri muzika, ubushuti bwabo bukaza gukomezwa no kuba bahuje imyemerere y’idini ya Islam.

Yoya yagize ati “ Ntabwo ari byo, Miss Jojo ni inshuti yanjye kuva cyera, twahuriye  i Bujumbura bwa mbere mu 2009 baje gukora igitaramo na Riderman na The Ben, rero ni umuslimukazi wiyubaha twahujwe cyane n’idini ni naho ubushuti bwacu bushingiye ni inshuti yanjye isanzwe nta gahunda yo kubana dufite.”

Yoya akomeza agira ati “ Nibyo koko gahunda yanjye irakomereza mu Rwanda mu gihe ntegereje ko business itangira mu Burundi, ariko ntaho bihuriye no kuhaguma ngo nzabane na Miss Jojo.”

Yoya

Yoya Jamal ubu yibereye i Kigali mu gihe ategereje kwizera ko yakomereza business y'umuziki we i Burundi

Uyu muhanzi avuga ko kuri ubu ari mu mishinga ikomeye yo kuzamura birushijeho izina rye mu Rwanda, aho avuga ko byamusabye gutangirira ku busa nk’umuhanzi wese ucyizamuka, ibintu bitamworoheye na busa ariko agerageza gukora.

Ati “ Ntibyoroshe gukora umuziki ahantu utatanguriye, utangura bushasha, umeze nk’uwasubiye underground kuko na hano muri industry yo mu Rwanda ibintu byarahindutse cyane benshi mu bo twari tuziranye baragiye haza abandi, binsaba gushaka contact bushya zaba producers, promoters nab a nyamakuru bamfasha gusa ndagerageza kandi biragenda buhoro buhoro.”

yoya

Yoya ubu ari mu myiteguro yo gutarama muri uyu mugoroba

Uyu musore avuga ko kenshi akunze kuba afite ibitaramo bya live acurangira ahantu hatandukanye abanyarwanda n’abarundi bakunda muzika ye, aho no kuri uyu wa Kane aza kuba ari ahitwa Keizen club Kabeza.

Yoya

Yoya ubu afite band ye imufasha gucuranga i Kigali

Mu y’indi mishinga afite, Yoya avuga ko arimo ategura amashusho y’indirimbo ye ‘Kayitesi’, aho arimo ashaka abakobwa bazayigaragaramo, ikindi ni uko nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben maze akajya muri Amerika batayirangije, ubu iyi ndirimbo yaba arimo ayisubiranamo na Bruce Melody, ku cyifuzo cya The Ben wifuje ko yayisubiranamo na Melody nk’umuhanzi akunda impano ye.

Reba amashusho y'indirimbo 'Sibomana' ya Yoya Jamal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda franck7 years ago
    mukunz wac gumiriza aho turacakwemera tukugumako mpak maisha





Inyarwanda BACKGROUND