RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Kuririmba iminota 10 ku munsi byongera iminsi yo kubaho

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/05/2018 12:57
0


Mu bushakashatsi mu myaka itandukanye abashakashatsi mu by’imitekerereze ya muntu bagaragaje ko burya kuririmba mu gihe cy’iminota 10 mu buryo buhoraho bishobora kukongerera iminsi yo kubaho.



Kuva mu gihe cya kera abahanga mu itekerereze ya muntu bagiye bagaragaza akamaro gafatika ko kuririmba. Abashakashatsi b’abanyamerika bagaragaje ko kuririmba iminota 10 ku munsi ukabikora udasiba bigabanya ibyago byo gupfa ukenyuwe n’indwara zibasira ubwonko cyane cyane nko guturika k’udutsi two mu mutwe.

Kuririmba iminota 10 ku munsi byongera iminsi yo kubaho

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of Music Therapy mu mwaka 2004 bugaragaza kandi ko kuririmba byongerera imbaraga umubili,ukagira ubwirinzi bukomeye, iminsi ye ikiyongera. Kuririmba bigafasha kandi umurwayi kutazahazwa n’ububabare kuko bageraho bakabumenyera biboroheye, ibi bigatuma nubwo baba barwaye bashobora gukira vuba cyangwa bakicwa n’indwara barwaye (iyo idakira) iminsi yicumye.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2008 bugaragaza ko kuririmba muri korali mu bice bitandukanye by’iki gihugu byagiye byongerera aba baririmbyi iminsi yo kubaho, ubu bushakashatsi busobanura ko kuririmba bitunganya ubwonko, bigakiza indwara zikunze kubufata (psychological and neurological disorders).

Image result for singing choirKuririmba iminota 10 ku munsi bituma imyanya y’ubuhumekero ikora neza

Mu mwaka wa 2012 abashakashatsi bo muri kaminuza ya Gothenburg muri Suwede bagaragaje ko kuririmba bitoza ibihaha guhumeka neza. Muri uyu mwaka kandi abandi bashakashatsi bo muri kaminuza ya Cardiff yo mu birwa bya Wales mu bwami bw’u Bwongereza bagaragaje ko abaririmbyi baba bafite imyanya y’ubuhumekero ikora neza kurusha abandi ndetse kanseri y’ibihaha itabazahaza ku kigero kiri hejuru.            

Kuririmba iminota 10  ku munsi bigabanya umujagararo

Kuririmba bituma umubiri ukora imisemburo yitwa endorphins, ituma umubiri usohora ububabare, agahinda n’umujinya byose bigabanya umujagararo. Kumva no kuririmba indirimbo ukunda kandi bigufasha kwirinda agahinda gakabije n’uburakazi mu buzima bwa buri munsi.

source:The guardian.com

           spring.org.uk

            Journal of Music Therapy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND