RFL
Kigali

Miliyoni hafi 100 zinjiye mu mifuka y'abahanzi 10 bitabiriye PGGSS8, abavuga ko ntacyo imaze bahuriye he n'ukuri?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 15:13
2


Kenshi wumva mu matamatama y'abakurikiranira hafi ibya muzika amagambo y'urucantege yo kugaragaza uburyo PGGSS ari irushanwa ridafite icyo rimariye abahanzi ndetse bamwe ntibatinye no guhamya ko iri rushanwa rikwiye kuvanwaho. Icyakora mu buryo bw'imibare buri wese byamworohera kureba akamaro iri rushanwa rigirira abaryitabira.



Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa rimaze imyaka umunani ribera mu Rwanda. Ni rimwe mu byatumye umuhanzi ahindura isura muri sosiyete y'Abanyarwanda cyane ko kuri ubu umuhanzi watangiye yitwa imburamukoro n'ikirara muri sosiyete kuri ubu ni umwe mu batunzi igihugu ifite cyane ko bari mu bakorera amafaranga atari make kandi aka kakaba karamaze kuba akazi nk'akandi buri wese yakora kakamutunga kandi neza.

Umubare munini w'abahanzi nyarwanda banyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuva ryatangira, kuri ubu turashaka kwifashisha urugero rw'iri rushanwa ryabaye uyu mwaka tugaragaza amafaranga iri rushanwa rimaze kwinjiza mu mifuka y'abahanzi mu gihe gito rimara riba buri mwaka. Ariko kandi uretse kuba ryinjiriza umuhanzi amafaranga atari make ni n'irushanwa rizamura izina ry'abahanzi ku buryo benshi barivuyemo iyo batiraye biborohera kubona akandi kazi kabasunika kugeza iry'undi mwaka ribaye.

Ibitaramo bya PGGSS ni bimwe mu bitaramo bibera hano mu Rwanda

Mu mibare ubaze neza usanga mu gihe gito PGGSS8 yamaze iba cyane ko yabaye mu gihe cy'amezi ane gusa uruganda rwa BRALIRWA rwarinjirije abahanzi baryitabiriye miliyoni 94. Ubaze usanga abahanzi umunani barahembwaga miliyoni imwe buri kwezi ndetse n'amatsinda abiri yahembwaga miliyoni 1.5 aya uyateranyije usanga buri kwezi abahanzi icumi bari muri PGGSS8 barahembwaga miliyoni 11 wakuba amezi ane ryamaze riba ugasanga abahanzi barahembwe miliyoni 44 z'amafaranga y'u Rwanda.

Kuri izi miliyoni abahanzi bahembwaga vuri kwezi hiyongeraho amafaranga y'u Rwanda miliyoni 20 zahembwe uwaryegukanye ndetse na miliyoni 15 zahembwe uwegukanye igihembo cy'umuhanzi watowe cyane. aha ukongeraho miliyoni 4.5 zahawe umuhanzi wa kabiri, Miliyoni 4 zahawe umuhanzi wa gatatu, miliyoni 3.5 zahawe umuhanzi wa kane ndetse na miliyoni 3 zahawe uwa gatanu byose hamwe zose hamwe zihita ziba Miliyoni 94.

Uretse kandi aya mafaranga abahanzi babona, iri rushanwa ritanga akazi mu buryo butandukanye ku bantu benshi ku buryo nta watinya kuvuga ko rinafitiye akamaro umuryango nyarwanda. Amafaranga agenda mu myiteguro, kwishyura ahantu hatandukanye iri rushanwa riba rigomba kubera, abakozi batandukanye bafasha guhera bitangiye kugera birangiye, ibyo byose bitwara andi mafaranga menshi kandi yose ajya mu mifuka y'abantu baba babonyemo akazi.

Kunenga iri rushanwa no gusaba ko ryahagarara ni ukwigiza nkana...

Kuba wakwicara hariya ukanenga iri rushanwa ndetse ukanivugisha mu matamatama ngo rihagarare ni ukwigiza nkana, aha ababivuga baba birengagije ko nta rundi ruganda cyangwa ikigo runaka gitanga amafaranga angana gutya mu muziki ndetse n'amahirwe abahanzi bahabwa mu irushanwa cyane ko baba bateguriwe ibitaramo bikomeye byo kwegera abakunzi babo mu bice binyuranye aho benshi mu bahanzi baba bataranakandagiza ikirenge bagiye gutaramira.

Usibye ariko abavuga ibi birengangiza imbaga y'urubyiruko rubona akazi mu gihe cy'iri rushanwa cyane ko ubaze neza usanga ritanga imirimo mu rubyiruko rwinshi dore ko aha ari hamwe mu haba hari akazi kenshi kandi gahabwa urubyiruko.

Ibitaramo bya PGGSS ni bimwe mu bitaramo byitabirwa n'umubare munini w'abakunzi ba muzika baba banishimiye abahanzi banyuranye b'abanyarwanda

Benshi mu bahanzi bahamya ko iri rushanwa nta kamaro ribagirira iyo witegereje usanga ari bamwe mu barigiyemo barabanje kugerageza kunyura mu buryo butari bwo (kugerageza kugura abatora barimo abanyamakuru, aba DJ n'abandi...) bitewe n'amafaranga bashoyemo kugira ngo babashe kwinjiramo, bakaba bashobora kuzasanga nta nyungu bagize ku mafaranga bungukiye mu irushanwa. Abahanzi bagiye bitabira iri rushanwa kuko babikwiye nta na kimwe barishinja kuko usanga baragendeye ku kizere bagiriwe ndetse n'ibikorwa bafite hamwe no gushyigikirwa n'abafana, bityo bagira amafaranga binjiza akabagirira akamaro kuko baba bataragerageje kwigura.

Icyakora ubwo ibi byose bihari, nta byera ngo de hari ibikeneye kuvugururwa...

Hari byinshi bivugwa ariko kandi ugasanga bifite ishingiro. Kimwe mu bihari ni uko amafaranga abahanzi bahembwa buri kwezi ndetse no mu bihembo n'ubwo ntawahamya ko ari make ariko nanone si amafaranga menshi bivuze ko aramutse yongerewe byakongerera uburyohe iri rushanwa ku bahanzi baryitabira.

Uretse kongera amafaranga ku bahanzi bazitabira iri rushanwa hagakwiye kurebwa ukuntu n'abahanzi baritwaye bakomeje gukora cyane bakongera kuryitabira mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane ko kuba rigenda rivamo amazina azwi ari kimwe mu bigabanya uburyohe bw'iri rushanwa n'ubwo nta wakwirengangiza ko hari abahanzi bashya babona amahirwe yo kuzamura amazina yabo binyuze muri rushanwa.

Ikindi cyari kimaze igihe kivugwa ariko ubushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku munsi waryo wa nyuma cyakosowe ni ukwinjiriza abakunzi ba muzika ubuntu bituma abafana bafata umuziki nk'ikintu bazajya barebera ubuntu, bityo hakaba harebwa uburyo abakunzi ba muzika bakoroherezwa kureba ibi bitaramo ariko nanone ntibibe ubuntu ahubwo hagashakwa ikiguzi bitewe n'ahabereye ibi bitaramo.

Guma GumaIri rushanwa ni rimwe mu yinjiza agatubutse ku bahanzi bo mu Rwanda ariko hakenewe izindi mbaraga ngo amafaranga abe yanongerwa

Ibitaramo bikomeje kugabanywa ntibyakabaye bigabanyuka cyane ko kimwe mu bikomeye abahanzi bungukira muri iri rushanwa ari ukwegera abakunzi babo b'ahantu hari hagoye kuba bakwigeza, bityo aho kugabanya ibitaramo bikorwa hakaba hakongerwa umubare ku buryo iri rushanwa ribasha kugera henshi mu gihugu cyane ko ari uburyo bwo kwegereza abahanzi abakunzi babo.

Nk'uko biri muri gahunda za Leta zo gushyigikira imishinga yose itanga akazi mu rubyiruko ariko nanone igatanga inyungu, igihe kirageze ngo Minispoc n'izindi nzego za Leta zishyigikire iki gikorwa kikivuna uruganda rwa BRALIRWA gusa, cyane ko n'aya mafaranga yose benshi bifuza ko yakongerwa byakoroha ko yongerwa ndetse n'ubundi bushobozi bukiyongera n'ibyo Bralirwa itakoraga bikaba byakorwa batikoreye muzika y'u Rwanda ku bitugu byabo bonyine.

BRALIRWA ikwiye gufungura imiryango n'ibindi bigo binyuranye bikaba byamenamo amafaranga nk'uko bayashora mu bindi bitaramo n'ibikorwa bya muzika, aha hari ibigo ndetse nabandi bashoramari baba bifuza kwamamaza muri Primus Guma Guma Super Star gusa bagatinya kuko bazi ko bitaborohera nyuma y'imyaka Bralirwa ifite ku bitugu iri rushanwa, ariko igihe abandi bashoramari bakwiyongera bakabasha kwamamaza mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star amafaranga ashorwa muri iri rushanwa aziyongera bityo n'abahanzi baryitabira babashe guhabwa agatubutse yewe n'uwatsinze ahabwe agatubutse n'ubwo n'ubu batahabwaga make ariko abaye menshi kurushaho ntawabyamagana.

Ese wowe ni iki utekereza kuri iri rushanwa, ibitekerezo byanyu byubaka binagamije guteza imbere muzika y'u Rwanda birakenewe unyuze aho twakirira ibitekerezo by'abasomyi bacu....

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Change5 years ago
    Ni byiza rwose twese turabizi ko irimo amafaranga ariko se amafaranga yakumarira iki mu gihe reputation yawe cyangwa c icyubahiro cyawe n' agaciro kawe bakakwambuye. Ngo ubaye uwa nyuma cg c indi myanya yose itari uwa mbere bakakugira nka ba bana bakizamuka bashaka kubaza izina nko muri x factor iba mu bwongereza kandi twese tuzi ko usanzwe uri umuhanzi ucurangwa kuri radio ufite abafana hanyuma ukajya guhatana, gute c kandi wararangije kwigarurira bamwe mu banyarwanda. Erega ntabwo ibishimbo n' amasaka n' ibigori wabishyira hamwe ngo ugereranye ibirenze byose biryoha ukwabyo. Ikindi kandi gipfa nuko ubona umuntu ukizamuka wagiyemo akavamo nta gihembo abonye usanga atangiye kuburana nkaho yari kuba uwa mbere kandi hari difference igaragara cyane hagati ye n uwagitwaye urumva ko mu mutwe n ubundi abantu baba barishyizemo ko uwatangiye mbere ugeze kure ariwe uzakijyana ugasanga babandi baje nyuma bose abantu babishizemo babapinze ko ntacyo bageraho urumva baba babuze abafana ako kanya. Ikindi nanone ba bandi bagitwaye ndavuga igikombe bahita bumva ko rwose ibintu byarangiye nta kindi bakora babaye superstar kandi byahe ko ahbw ari superstar a domicile ugasanga ahise azima nta yindi ntambwe yumva ashaka gutera akumva ko yagezeyo Ibi bibazo biterwa n uburyo iri rushanwa riteye sinshatse gupinga abaritera inkunga(bralirwa) ahbw abatekereje uko rikorwa njye ku bwanjye ryagakwiye gukora mu buryo bubiri, uburyo bwa mbere iri rushanwa ryagakwiye ahbw gushyiramo imbaraga mu gushaka impano nshya abantu tutaramenya cg c ubundi buryo nuko ryahinduka awards rigahemba ahbw ibikorwa abahanzi bagezeho bakagira ibigwi aho gusanga umuhanzi muto aburana n uwamutanze mu muziki hakabaho ama award ahemba abato(best new artist) n abakuru( best artist) n izindi award zose umuntu yakiratana ko hari icyo yakoze mu Rwanda.
  • dsp5 years ago
    barahaze ubwo tu





Inyarwanda BACKGROUND