RFL
Kigali

Marina yasubijwe ku ivuko n'uburwayi bw'umubyeyi we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 18:21
0


Umuhanzikazi Marina yari amaze iminsi asubiye ku ivuko aho yari yagiye gusura ababyeyi ndetse no gukurikirana uburwayi bw’umubyeyi we cyane ko yari amaze iminsi ari mu bitaro. Ibi Marina akaba yabitangarije Inyarwanda.com nyuma y'uko yari abajijwe impamvu yari amaze iminsi mu karere ka Rwamagana.



Umunyamakuru wari umaze kumenya amakuru y'uko Marina atari kubarizwa mu mujyi wa Kigali ahubwo ko yasubiye iwabo ku ivuko, yahise yifuza kumubaza ibyo ahugiyemo, Marina atangaza ko mu mera z’iki cyumweru dusoje yerekeje iwabo i Rwamagana aho yari yagiye gusura umuryango we cyane ko umubyeyi we yari amaze iminsi mu bitaro.

Image result for Marina inyarwandaMarina yari yasubiye iwabo kubera uburwayi bw'umubyeyi we

Marina aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Njye papa wanjye yari amaze iminsi ari mu bitaro aho yari arwaye malariya yavuyeyo ejo ku cyumweru tariki 10 Kamena 2018, ni yo mpamvu nari nasimbukiye mu rugo ngo ndebe umubyeyi wanjye ndetse ngire n'uburyo mwitaho.” Marina yabwiye umunyamakuru ko nyuma y'uko umubyeyi we avuye mu bitaro abona ari kugenda yoroherwa cyane ko mu minsi ishize yari yabonye amakuru ko ameze nabi.

Marina ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda, uyu ubarizwa muri The Mane akaba anafitanye indirimbo ye nshya na Harmonize umwe mu bazwi mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi y’icyamamare Diamond.

REBA HANO INDIRIMBO 'LOVE YOU' UYU MUHANZIKAZI YAKORANYE NA HARMONIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND