RFL
Kigali

Mr Divic Niyirora ntagiserukiye u Rwanda mu basore b'ibigango bahatanira ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2018 12:37
2


Niyirora Nshongore Divic wagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ahuje abosore b’ibituza bahatanira ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika (Mister Africa International), yatangaje ko atakitabiriye iri rushanwa bitewe n’impamvu z’uburwayi. Yavuze ko ababajwe bikomeye no kuba adaserukiye igihugu cye mu aya marushanwa n’igihe yari amaze yitegu



Guhera kuya 28 Ugushyingo, 2018 benshi mu basore bahatanira ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika (Mister Africa International) batangiye kugera muri Nigeria mu mwiherereo bazavamo hamenyekanya Mister Africa International. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru hanakozwe irushanwa ryatoranyije umusore uberwa n’amafoto, uzasimburwa Umunyarwanda Jay Rwanda azamenyekana kuya 02 Ukuboza, 2018.

Mu ibaruwa Niyirora yandikiye abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda, dufitiye kopi yagize ati «  Nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha y’uko ntazashobora kwitabira irushanwa rya Mister Africa International rizabera Nigeria (Lagos) bitewe n’ikibazo cy’uburwayi mfite, bikaba bitazanyemerera gukomeza guhatana nk’uko byari biteganyijwe. »

Akomeza ati «  Bitewe n’uburwayi bwo mu myanya mpumeko nagize tukiva mu rugendo twagiriye i Mombasa kuri iki cyumweru, bikaba ari zo mbogamizi zizatuma ntitabira iri rushanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo, 2018. »

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niyirora yavuze ko yavuye i Mombasa yumva atameze neza akomeza guhatiriza ashaka ibyangombwa ariko ubuzima buranga ategekwa na muganga we kudakora ingendo. Ngo yazahajwe cyane n’indwara y’ibicurane yakomotse ku ivumbi n’ikirere cyo muri Kenya, umubiri ucika intege. Yagize ati « Nagiye kwa muganga mfata imiti….Nkumva nimera neza nko ku wa Gatatu w’iki cyumweru nzababwira. Numvaga nko ku wa Gatatu nimera neza nzahita ngenda ariko si ko byagenze. Byararenze numva n’ubundi ntagenda ku cyumweru kuko byari umunsi wa nyuma wo kugerayo. »

Yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba ataraserukiye u Rwanda, avuga ko yahise amenyesha abategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy ababwira ko atazabasha kwitabira irushanwa rya Mister Africa International Ati « Namenyesheje abategura irushanwa, mbwira na Claudette utegura irushanwa. Ni igihombo nyine urabyumva, igihe nari mpaze nitegura nkora imyitozo naramaze gushyira ibintu byose ku murongo bikarangira bigenze kuriya, ntawubiteganya. Urabyihanganira ! »

Yavuze ko atacitse intege ahubwo ko agiye gukomeza kwitegura ku buryo umwaka utaha ashobora kwiyandisha muri Mister Africa Internatioanl cyangwa se andi marushanwa ahuza abasore.

Bamwe mu basore bahataniye ikamba rya Rudasumbwa Afurika.

Muhayimana Clarisse uri mu bategura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda yabwiye INYARWANDA, ko mu minsi ishize ari bwo bakiriye ibaruwa ya Mister Elegancy, Niyirora Nshongore Divic, abamenyesha y’uko atazitabira iri rushanwa bitewe n’uko afite uburwayi.

Ngo muganga ye yamubwiye ko atakora ingendo bitewe n’uburwayi afite. Yagize ati «Hajemo uburwayi kandi ntacyo umuntu yarenzaho. Muganga we yamubwiye ko atakora ingendo kuko yaje mu Rwanda avuye i Mombasa muri Kenya arwaye. Ariko yari yagiye kwa muganga kugira ngo arebe ko yagenda biranga, »

We n’ abandi bafatanya gutegura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda bafashe umwanzuro w’uko uyu mwaka nta musore uzaserukira u Rwanda muri aya marushanwa ya Mister Africa International kuko ngo abandi bahatanye mu iri rushanwa bageze aho riri kubera ku ya 28 Ugushyingo, 2018 . Yavuze ko bahaye ibisobanuro abategura irushanwa rya Mister Africa International by’uko uyu mwaka u Rwanda rutazabasha kwitabira iri rushanwa.

dici

Abategura irushanwa rya Rudasumbwa wa Afurika bari bamaze kwemeza y'uko u Rwanda ruzitabira iri rushanwa.

Umusore uzambikwa ikamba azasimbura Umunyarwanda Jay Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chantal5 years ago
    Mwibeshya mwamwimye tick none ngo ararwaye Divic nimuzima ntacyarwaye ahubwo muri abesikoro campani yanyu abanyamakuru name mujye mutangaza ukuri mureke ibinyoma njye Divic Nuwo muri famille nawe byamutunguye kuba mumubeshyera ngo ararwaye Kandi arimuzima
  • Kaka5 years ago
    Hahahhhh! Uyu ntacyo nubundi yaragiye gukora mi irushanwa! !





Inyarwanda BACKGROUND