RFL
Kigali

Ubunyamwuga n'ubumenyi bike ni bimwe mu byugarije aba producer bo mu Rwanda bitumye abahanzi basigaye bakorera indirimbo zabo hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 15:27
0


Muri iyi minsi muzika y'u Rwanda iri kugenda itera imbere, abahanzi bamwe bari kugenda babona amikoro ku buryo hari umubare munini w'abahanzi bakora umuziki batunzwe nakazi kabo ari nako bakora buri munsi. icyakora muri iyi minsi bamwe mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda batangiye kujya gukorera umuziki wabo mu bihugu by'abaturanyi.



Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda banyuranye usanga basigaye baharaye kujya gukorera indirimbo zabo hanze y'u Rwanda kabone ko batanarenga aka karere u Rwanda rubarizwamo, izi ndirimbo yaba izikoze mu buryo bw'amajwi kimwe no mu buryo bw'amashusho iyo zigeze i Kigali ubona ko harimo itandukaniro rinini mu buryo bwa kinyamwuga kuwayikoze wenda ikibazo kikaba cy'umuhanzi ariko ubundi indirimbo yo ugasanga ari ntamakemwa.

Iyo uganiriye nabahanzi baharaye kujya gukorera indirimbo zabo hanze y'u Rwanda usanga atari ibintu bihendutse, aha indirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi usanga bayikoresha hagati ya 300-500 USD mu gihe hano mu Rwanda ukoresheje indirimbo ahahenze adakunze kuba yarenza 200USD nyamara hejuru ayo tuvuze ntidushyizemo amatike y'indege, aho bacumbika n'ibindi. ibi bijya kumera nko ku mashusho y'indirimbo aho usanga byibuza amashusho y'indirmbo akorerwa amadorari ari hagati ya 1500 na 3500 aha nyamara baba basize mu Rwanda abashobora kubakorera guhera ku madorari 500 kugeza ku 1000.

Umuntu wese yakwibaza impamvu umuntu ashobora gusiga ibihendutse iwabo akajya kwishora aho bamuhenda, bino bishobora no gutuma utekereza ko ari imibare mike abahanzi baba bafite nyamara sibyo ahubwo ikibazo ni uko baba bakurikiye ubumenyi ndetse n'imikorere itandukanye n'iyabo basize mu Rwanda. umwe mu bahanzi baganiriye na Inyarwanda.com utigeze ashaka ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru yagize ati" Ntabwo twanze gukorera umuziki iwacu kuko ninaho bihendutse ariko se urareba ukibaza ibyo ukorerwa urwego biriho ndetse n'uburyo bikorwamo ugasanga wakwemera ugahendwa ariko ukabona ibimeze neza kandi byakozwe neza."

Undi muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko hari ikibazo gikomeye cy'abakora indirimbo usanga badashaka kuvugurura ubumenyi bwabo ngo bajyane n'ibihe ndetse banige bimwe mu bikoresho biba bigezweho ati" None se camera cyangwa ama software n'ibindi bikoresho bikoreshwa mu gukora indirimbo yaba mu buryo bw'amajwi cyangwa bw'amashusho ko bihora bihindagurika buri mwaka ugira ngo utemeye ngo ushake kwiga ujyane n'ibihe twe duhitamo gushaka abemera kwiga no kugendana n'ibihe."

Music Rwanda Awards2018Sacha Vybz nabandi banyamahanga bari mubigaruriye isoko rya muzika mu Rwanda

Usibye ariko kunenga aba Producers ba hano mu Rwanda kudashaka kongera ubumenyi ndetse no kudashaka kugendana n'ibihe bimarira abahanzi hanze hanavuzwe ikindi kibazo cy'uko aba producers bo mu Rwanda aribo batagira ubunyamwuga, aha abahanzi baganiriye na Inyarwanda bagaragaje ko ushobora kubona umuntu wishyuwe amafaranga yo gukora indirimbo ariko ugasanga birangiye ntayo akoze cyangwa yanayikora akayirangiza nyuma cyane y'igihe uwayikoresheje yayishakiraga mu gihe baba barumvikanye mbere yo gukoresha iyi ndirimbo.

Aha usibye kwica gahunda no kutagira ubunyamwuga hiyongeraho  igikunze kuvugwa mu bakobwa bakora umuziki ko usanga aba producers bamwe na bamwe usanga baba bashaka kuba inshuti z'umwihariko n'abahanzi bakorana kugira ngo babakorere neza akazi aho gukurikiza amasezerano ariko byagera ku gitsinagore bwo bikaba ibindi cyane ko hanavugwa aba producers basaba ba producers ko baryamana mbere yuko barangiza imishinga baba batangiranye .

Ibi tuvuze haruguru ntabwo bisobanuye ko ari byo bibazo gusa bivugwa mu ba Producers bo mu Rwanda ariko nanone ntanuwabura kuvuga ko atari bose bahuriye kuri ibi bibazo icyakora nanone nubwo yaba umwe yatukisha bose, aha birasaba abakorera muzika mu Rwanda kubanza kwicara bakinegura cyane ko bafite ihuriro ndetse nyuma yo kureba impamvu hari amafaranga menshi ari kujya hanze y'u Rwanda nyamara yakabaye asigara mu banyarwanda akagirira n'igihugu akamaro bakaba bakosora ibibura bityo tugakomeza guteza muzika yacu imbere ariko tunatezanya imbere nkababa mu muziki bose muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND