RFL
Kigali

Ubukwe bwa Yvonne wo mu kinamico Urunana na Henri Jado bwatashye, n'udushya twinshi cyane-Amafoto

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/08/2014 22:51
9


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014 nibwo hari hategerejwe ubukwe bwa Mukasekuru Pacifique wamamaye cyane ku izina rya YVONNE mu kinamico Urunana hamwe n’umukunzi we Henri Jado Uwihanganye nawe wamenyekanye nk’umushyushyabirori ndetse n’umunyamakuru.



Nk’uko byari byitezwe, ubu bukwe bwatashye ndetse burangwa n’udushya twinshi, cyane cyane mu birori bikomeye byabereye aho uru rugo rushya rwakiririye abashyitsi babo i Rebero kuri Juru park.

nem

Byari ibyishimo bikomeye kuri Pacifique a.k.a Yvonne na Henri Jado Uwihanganye

Nyuma y’uko kuwa Kane tariki ya 7 Kanama aribwo bari basezeranye ku bana imbere y’amategeko, kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo nibwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye Kicukiro, maze nyuma yaho hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana byabereye mu cyahoze ari ETO Kicukiro.

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

Mu birori byo gusaba no gukwa abageni bari baberewe kandi bishimiye bidasanzwe uyu munsi wabo w'amateka

church

church

church

church

Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata

church

church

church

church

church

Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata

 jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jaDO

jado

jado

Uyu munsi wabaye uw'amateka adasanzwe kuri aba bageni, inshuti zabo n'imiryango yabo

Uyu munsi wabaye uw'amateka adasanzwe kuri aba bageni, inshuti zabo n'imiryango yabo

Ibirori by’uyu munsi udasanzwe kuri aba bombi byaje gukomereze Juru park ahatangiwe impano, ndetse abahanzi batandukanye basusurutsa ibi birori byaje gusozwa na soirée, aho abari bitabiriye ubu bukwe ndetse n’abageni bafashe umwanya bagaceza umuziki wacurangwagwa na Dj Bissosso.

mask

Bitandukanye na benshi mu bageni, abageni b’uyu munsi Yvonne cyangwa se Pacifique na Henri Jado baranzwe n’ubusabane bwo ku rwego rwo hejuru barirekura bashyushya ibirori byabo, nta munaniro, nta soni, umunsi koko bawugira uwabo.

jans

Bamaze kuba umwe

Ku ruhande rw’abatangaga impano naho hagiye haboneka udushya dutandukanye nkaho bamwe mu biganye na Henry Jado mu iseminari baje bafatanya n’uyu muhanzi kuririmba indirimbo bajyaga bahuriramo, abakinnyi b’ikinamico Urunana nabo bari babukereye bashimishije benshi ubwo bajyaga guha impano abageni, bakaboneraho no kubaganiriza, abakozi bakorana na Yvonne mu mushinga wa Girl Hub Ni Nyampinga, bamwe mu bagize itorero Mashirika Yvonne cyangwa se Pacifique abarizwamo bari bayobowe n’umunyarwenya Arther ndetse na Hope Azeda umuyobozi mukuru wa Mashirika na bandi benshi bari bitabiriye ubu bukwe barimo abanyamakuru bagiye bakorana na Herni Jado.

Mu mafoto dore uko byari byifashe Juru Park ahakiriwe abatashye ubu bukwe ari naho inyarwanda.com yabashije kugera

mak

Platini aririmbira abageni, yarafatanije na mugenzi we TMC bagize Dream boys.

ha

nam

Abakorana na Pacifique muri Girl Hub( Ni nyampinga) bafata agafoto ku rwibutso

na

Abiganye na Henri Jado mu Iseminari. Aha barimo baririmba Henri Jado ariwe uri kubayobora mu majwi

naj

Byari ibyishimo bikomeye kuri Henri Jado hamwe n'urungano rwe biganye mu Iseminari bahuje kuba bose batarabashije gukomeza umugambi wo kuzaba abapadiri!

na

Abanyamakuru Mc Kate Gustave,Aimee,Cyprien na Norbert bakoranye na Henri Jado nabo bari babutashye

anjx

amma

Bamwe mu bakinnyi b'urunana barangajwe imbere na Sitefano, Shyaka, Kankwanzi, mwarimu Mugisha, Nyiraneza, Nizeyimana, Aline, James, ...

mx

Yvonne ahoberana na Sitefano bakinana mu ikinamico Urunana

Reba urwenya n'umunezero waranze abakinnyi bakinana na Yvonne mu ikinamico URUNANA(Mutwihanganire amashusho ntagaragara neza)

Nizeyimana we arasaba Jado kuzajya aha agahushya Yvonne bakijyanira ahantu bakundaga kujyana kurya akabenzi


msnj

Murumuna wa Yvonne, wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Tete Roca n'umugabo we w'Umudage nawe baherutse gusezerana nabo bageneye impano uru rugo rushya

amka


me

Abageni birekuye bacinya umuziki

ans

Tete Roca n'umugabo we nabo bari bizihiwe

wml

mdk

makl

Udukino twa Yvonne na murumuna we Tete Roca twashimishije benshi

nzk

xmk

Abatashye ubu bukwe basangiye n'abageni ifunguro ryo ku mugoroba

Nizeyimana Selemani

Photo: Muzogeye Plaisir & N. Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Bazagire urugo ruhire
  • fille fifi9 years ago
    Hey guys congratulations,am so pleased with you!!!all the best with your new house.x
  • nshimiyimana jmv9 years ago
    tiranezerewe gusa nubwo mutadutumiye ese ninde uzakina mu mwanyawe. kuki mutatweretse nagenzi be bo murunaa imana izabafashe mubyare humgu na kobwa murakarama.
  • doudou9 years ago
    congratulation guys,very happy for u, inyarwanda pliz muzatwereke budesiyana wo mu runana
  • gatesi9 years ago
    Imana ihe umugisha aba bombi gusa paccy ntitzakubure muri ni nyampinga ambassador kbsa turagukunda,urugo ruhire
  • 9 years ago
    Twishimiye ikikirori gusa Imana izabubakire urugorwabo rube ijuru rito
  • 9 years ago
    Ndabashimiraibyizamutugezaho
  • 9 years ago
    sha ubunikosora warayi
  • Ambasador Bigphilly9 years ago
    amakru yanyu aratwubaka kbs.





Inyarwanda BACKGROUND