RFL
Kigali

Ubukwe bwa Humble Jizzo buzabera mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu i Rubavu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2018 10:39
0


Mu minsi ishize nibwo Humble Jizzo yashyize hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe n'umunyamerikakazi AmyBlauman, aba batangaje ko bazakora ubukwe tariki 24 Ugushyingo 2018, icyakora kugeza magingo aya amakuru mashya ahari ni uko ubu bukwe bwaba bombi buzabera ku Nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.



Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. kuri ubu amakuru ava mu bantu bahafi b'uyu muhanzi ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Impamvu yo gukorera ubukwe mu karere ka Rubavu nkuko tubikesha umwe mu bari gufasha uyu muhanzi gutegura ubukwe ngo ni uko umufasha we yakunze kariya gace ku buryo yifuje ko ariho bakorera ubukwe bwabo. usibye ibi ariko nanone  Amyblauman yifuje ngo kwereka umuryango we ibyiza u Rwanda rufite cyane ko hari benshi bazava muri Amerika baje gutaha ubukwe bwabo.

humble jizzo

Humble Jizzo n'umufasha we bari mu myiteguro y'ubukwe bwe

Aka karere ka Rubavu gakunzwe cyane n'uyu muryango dore ko ubwo umwana wabo yuzuzaga iminsi ijana avutse nabwo bamukoreye ibirori byabereye muri aka karere ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko impapuro z'ubutumire zizaba ziriho naho ubukwe buzabera zizasohoka mu cyumweru kimwe gusa we akaba yatwibiye ibanga ko ubu bukwe bugiye kubera mu karere ka Rubavu.

Humble Jizzo n'itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi ni bamwe mu bahanzi bagezweho cyane ko bafite indirimbo bise 'Ntakibazo' iri muzikunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere. 

humble jizzo

humble jizzo

humble jizzo

Humble Jizzo n'umuryango we bari mubakunda aka gace ka Rubavu cyane ko bakunze kuhasohokera bagamije kuruhuka (aha bari bagiye kwizihiriza umwana wabo umunsi mukuru w'iminsi ijana yari amaze avutse)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND