RFL
Kigali

Ubujurire bw’umuyobozi wa Super Level urega Bruce Melodie bwateshejwe agaciro ndetse agiye kuregwa gukoresha impapuro mpimbano

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:15/04/2015 18:55
7


Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mata 2015 nibwo urukiko rukuru rw’ubucuruzi ruhereye i Nyamirambo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri Super Level bwasabaga ko imitungo ya Itahiwacu Bruce wafatirwa mu rwego rwo kuzabona ubwishyu bwa miliyoni 18 z’umwenda avuga ko amugomba.



Isomwa ry’imyanzuro ku bujurire bwa Richard Nsengumuremyi ryari riteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ariko riza gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Umucamanza ayabanje kwisegura kubari bateraniye mu rukiko, asobanura ko gutinda byatewe n’uko imyanzuro yari icyandikwa.

Itangazo

Itangazo ryari rimanitse ku rukiko ryagaragazaga ko urubanza isomwa ry'imyanzuro riri butangire ku isaha ya saa cyenda ariko riza gutindaho amasaha abiri

Umucamanza yatangiye asobanura uko ikibazo giteye

Yavuze ko umuhanzi  Itahawica Bruce Melodie ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodie yagiranye amasezerano na Nsengumuremyi Richard y’uko bagomba gukorana, Bruce Melodie agakoresha impano ye, Richard Nsengumuremyi  na we akamufasha mu buhanzi bwe haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibitekerezo.

Richard

Richard Nsengumuremyi nyiri Super Level, inzu itunganya muzika yahoze ikorana na Bruce Melodie kuri ubu bakaba bamwishyuza miliyoni 18 bamutanzeho kubwo gusoza amasezerano mu buryo budakubiye mubyo bumvikanye

Yongeyeho ko bombi bagiranye amasezerano ku itariki 05 Gicurasi 2013 aza guseswa na Itahiwacu Bruce ku itariki 25 Ukuboza 2014, ibintu Richard avuga ko ari ukwica amasezerano bari bafitanye. Ikirego Richard Nsengumuremyi yatanze bwa mbere kikaba cyari ubusabe bw’uko imitungo ya Bruce Melodie yafatirwa kugira ngo azabone ubwishyu bwo kumusubiza miliyoni 18 z’amanyarwanda avuga ko yamutanzeho igihe bari bagikorana ndetse hakaba hafatirwa ibyuma Bruce  Melodie yahembwe mu marushanwa ya PGGSS4 ubwo yegukanaga umwanya wa 3, ndetse iki gihe akaba yari agikorana na Nsengumuremyi Richard.

Mu mitungo Richard Nsengumuremyi yasabaga ko yafatirwa harimo amafaranga azahembwa mu irushanwa rya PGGSS 5 ari guhatanira ndetse n’ayo ahabwa na Tigo nk’umuntu uyamamaza.

Ubu busabe bwa Richard bukaba bwaranzwe kuko umucamanza yasanze nta bimenyetso bihagije afite ndetse yemeza ko batafatira amafaranga Bruce Melodie atarahabwa. Nyuma yaho Richard Nsengumuremyi akaba yaraje kujurira iki cyemezo avuga ko hari ibyo ururkiko rwirengagije.

Bruce Melodie wemeza ko nta mwenda abereyemo uwari umuyobozi we Richard Nsengumuremyi

Ubujurire bwemewe ariko ntibwahabwa agaciro

Umucamanza sashingiye ku ngingo ya 316,320 agace kabanza, 226 zo mu gitabo kirebana n’imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, umurimo,ubucuruzi,n’ubutegetsi  yasobanuye ibi bikurikira:

-Gufatira imitungo y’uregwa bikorwa iyo umucamanza abona ko ari ibintu byihutirwa ariko bikaba bigaragara ko  kuba Richard Nsengumuremyi asaba ko  hafatirwa imitungo ya Bruce Melodie bitihutirwa kuko nta kigaragaza ko uregwa azatsindwa urubanza cyangwa azabura ubwishyu.

-Uregwa (Bruce Melodie) ntabwo yemera umwenda, bityo urukiko rwemeje ko hafatirwa imitungo ye,byazabangamira iburanisha ry’urubanza rwo mu mizi.

-Urega(Richard Nsengumuremyi) nawe ubwe ntabwo agaragaza ko umwenda udashidikanywaho.

-Ibikoresho Richard Nsengumuremyi avuga ko bigomba gufatirwa yemeza ko abifiteho uruhare runini rugera kuri 70%, bityo n’ubwo yazatsinda urubanza ntiyazabyegukana burundu kuko na Bruce Melodie abifiteho uruhare, kandi Richard Nsengumuremyi akaba atanagaragaza aho byabikwa mu mutekano mu gihe byaba bifatiriwe.

Umucamanza yanzuye ko ubujurire bwa Nsengumuremyi Richarsd bwakiriwe ariko nta gaciro buhawe.

Bruce Melodie yabyiniye ku rukoma mu gihe Richard Nsengumuremyi yavuye mu rukiko huti huti

Me Bayisabe

Me Bayisabe Irene wari waje nk'umuturage usanzwe kumva uko bigenda , aha amenyesha umukiriya we ko batsinze

Ubwo yari amaze gusomerwa imyanzuro ku bujurire bwe, Richard Nsengumuremyi  yasohotse huti huti  kuburyo byatugoye kubasha kumubaza uko yakiriye imyanzuro y’urukiko.

Ku ruhande rwa Bruce Melodi utagaragaye mu rukikoakaba yari ahagarariwe n’umwunganira mu mategeko, byari ibyishimo gusa. Ku murongo wa telefoni yatubwiye uko abyakiriye n’icyo agiye gukurikizaho. Ati “Ukuri ntikujya kwihishira,kandi iyo utsinze umuntu rimwe ukongera ukamusubira bwa kabiri, aho hantu haba hari ukuri, ntabwo ndi gukora ibintu byo kujijisha, ibintu biri kuba niko kuri kwakagombye kuba .”

Yongeyeho ati”Ngiye gukurikizaho kwita kubintu byanjye akazi gakomeze neza,biriya byari bingoye nyine cyane kuko muri iyi minsi byanshangaga ariko ubwo nyine mbonye akayaga.”

Bruce Melodie yongeye gushimangira amgambo yavuz eubwo yatsindaga bwa mbere ku byerekeye kudafatirwa kw'umutngo we,yemeza ko uwo atsinze atari super Level ahubwo atsinze Richard Nsengumuremyi kuko ari nawe wamureze, bityo ko abahanzi bagenzi bakibarizwamo nta kibazo bafitanye.

Richard Nsengumuremyi ashobora kuregwa gutanga impapuro mpimbano

Aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ubwo yamubazaga uko yakiriye imikirize y’urubanza, Me Bayisabe Irene yavuze ko abyishimiye cyane ndetse bakaba bagiye gusuzuma uko barega Richard Nsengumuremyi gukoresha impapuro mpimbano.

Bruce Melody

Bruce Melodie na Me Bayisabe Irene bagiye gusuzuma uko barega Richard Nsengumuremyi gukoresha impapuro mpimbano

Yagize ati”Nishimiye imikirize y’urubanza kandi ngiye gutegura urubanza tuzaburana mu mizi ku itariki 03 Kamena 2015, gusa tugiye no gusesengura ibimenyetso byatanzwe na Richard Nsengumuremyi  nk’ibimenyetso, dushidikanya ko zishobora kuba ari mpimbano, bityo tukaba twatangira kumukurikirana mu manza nshinjabyaha.”

Me Irene avuga ko iyo bigetse gutya umucamanza ashobora guhagarika urubanzambonezamubano ari narwo bazaburana muri Kamena, undi mucamanza  ushinzwe kuziburanisha akabanza kuburanisha urubanza nshinjabyaha,nyuma urwa mbonezamubano rugakomeza.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntujy'uhinduka'ya Bruce Melodie

Renzaho Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee9 years ago
    Me Irene english teacher wanjye 2004 remera catholic 1 !!! so proud
  • Bijou 9 years ago
    Yuhuuuu!
  • nkunda9 years ago
    Bavandimwe burwa Inkiko z'ahantu ho gugikinishwa, abenshi barahahombera aho kuhungukira mujye mwitonda mushyire ubwenge ku gihe mbere yo gushoka inkiko
  • Gakuru daulla9 years ago
    felicitation kuri bruce melodie no ku bitangza naho Richard ibyurimo ntabyo uzi kuko ingingo yariyagutsinze ntibayiciye ahubwo bayibitse neza kugirango nugaruka izongere igutsinde gusa mu Rwanda harubutabera.
  • SMITH9 years ago
    Richard urasebye cyane rata melody courage imana ikurinyuma .ahubwo batubwire umubare wokugutora muri PGGSS.......courage
  • 9 years ago
    Richard Bruce yaramuhombeye nakore indi mishinga 2 kuri4343 uriya mwana akagera kure.ibindi nimukwa6
  • teta9 years ago
    Me Irene english teacher remera catholic I so pround.





Inyarwanda BACKGROUND