RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Akayezu Alexis wateretesheje indirimbo ‘Umutaka’ ya Mico The Best ubu akaba amaranye n’umugore we imyaka 6-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/04/2018 16:16
1


Kuri uyu 20 Mata 2018 ni bwo abahanzi bari muri PGGSS8 bagiye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbo akagari ka Murehe, Mico The Best ahahurira n’umufana we ukomeye waje gutanga ubuhamya bw’ukuntu yateretesheje indirimbo ya Mico akaba amaranye imyaka 6 n’umufasha we.



Akayezu Alex ni umugabo wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Avuga ko mu myaka itandatu ishize ari bwo yaterese umugore we basigaye babana ariko mu rugendo rwo gutereta uyu mugore akaba yarifashishaga indirimbo ‘Umutaka‘ ya Mico The Best. Uyu mugabo wari wihuriye n’uyu muhanzi yari yishimye bikomeye aha akaba ariho yahereye aganira n’umunyamakuru uko byagenze ngo atereteshe umugore we indirimbo ya Mico The Best ndetse kuri ubu bakaba basigaye babana ndetse bafite n’umwana.

Mico The Best

Mico The Best na Akayezu Alex

Mico The Best wari wihuriye n’uyu mugabo yatangaje ko ari iby’agaciro kuba yakora indirimbo igakora amateka nk’aya ngaya. Mico The Best yatangaje ko hari n'abandi bantu agenda ahura nabo ariko nk’umuhanzi nyine bikaba ari ibintu bimushimisha kumva ko ibyo aririmba hari icyo bifasha sosiyete.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABA BOMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandrine 5 years ago
    sinzi uko bigenda nkisanga nkunda indirimbo za Mico. Indahiro iri kubinkorera muri iyi minsi





Inyarwanda BACKGROUND