RFL
Kigali

Umunyarwandakazi wavukijwe ikamba rya Miss Uganda 1979 yakoze ku mutima abahatanira Miss Rwanda 2016

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/02/2016 11:51
12


Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2016, abakobwa 24 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 basuye abahoze mu ngabo z’u Rwanda biganjemo abamugariye ku rugamba, muri aba hakaba harimo umugore watanze ubuhamya bwakoze ko mitima ya benshi muri aba bakobwa.



Ubwo aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 bageraga i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, hanyuma hatangwa ubuhamya butandukanye bwagaragaje ubutwari bw’aba bakunze igihugu bakemera kukirwanirira kugeza ubwo baje no gukura ubumuga ku rugamba.

Mu basuwe harimo abakuye ubumuga butandukanye ku rugamba

miss rwanda

Mu basuwe harimo abakuye ubumuga butandukanye ku rugamba

Aba bakobwa banasangiye ibyo kunywa n'aba bahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba

Aba bakobwa banasangiye ibyo kunywa n'aba bahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba

Muri aba batanze ubuhamya, harimo umugore witwa Muzirankoni Stella uri mu bagize ubutwari bwo kwifatanya na basaza be akinjira mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda guhera mu mwaka w’1990, uyu akaba yasobanuye uburyo bitari byoroshye kuba muri Uganda bu buzima bw’ubuhunzi. Yaberetse uburyo igikwiye kuranga nyampinga w’igihugu ari ubutwari no gukunda igihugu, aboneraho kubabwira ko nawe yigeze guhatanira ikamba rya Miss Uganda  ariko akaza kuvutswa intsinzi azira ko yari umunyarwandakazi.

Stella Muzirankoni wahataniye ikamba rya Miss Uganda ntaryambikwe kuko yari umunyarwandakazi

Stella Muzirankoni wahataniye ikamba rya Miss Uganda ntaryambikwe kuko yari umunyarwandakazi

Uyu Stella Muzirankoni, yasobanuye uburyo mu mwaka w’1979 yahataniye ikamba rya Miss Uganda akaba uwa mbere mu ntara yari atuyemo ndetse akaza kujya guhatana mu mujyi wa Kampala ku rwego rw’igihugu, ariko nyuma yo kwitwara neza ntahabwe ikamba bamuziza ko ari umunyarwandakazi, ibi akaba yabihereyeho abwira aba bakobwa bifuza kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, ko bakwiye kuba intwari, bagaterwa ishema n’igihugu cyabo kandi bakagikunda kurushaho.

Abakobwa 24 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 batega amatwi ubuhamya bwa Muzirankoni

Abakobwa 24 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 batega amatwi ubuhamya bwa Muzirankoni

Mutesi Jolly, ni umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 wakozwe ku mutima n’ubuhamya ndetse n’impanuro za Stella Muzirankoni. Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko impanuro z’uyu mubyeyi zamufashije cyane, zikarushaho kumutera imbaraga ndetse akarushaho kwigirira icyizere yumva ko ari umukobwa ushoboye, mu gihe yazaba Miss Rwanda 2016 bikaba byazamufasha gutoza n’abandi banyarwandakazi guharanira kuba intwari.

Mutesi Jolly hari byinshi yigiye ku buhamya n'impanuro za Stella Muzirankoni

Mutesi Jolly hari byinshi yigiye ku buhamya n'impanuro za Stella Muzirankoni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diana umutoni8 years ago
    aba miss bacu bategerezwa kuhigira byinshi knd bagakund igihugu cyababyaye
  • Blaise8 years ago
    Mbega Umwana ufite mu kanwa heza weeeeee!!!!!!!!!!!!!!! Jyenda Jolly ugusoma yarahiriwe kabisa.
  • Pacific8 years ago
    Uzaritsinda kndi uzanatange urugerorwiza nubishobora uzabikoreharibenshi bagiyebabivuga ntibabisohoze
  • 8 years ago
    Ariko umuco nyarwanda ko usaba umwarikazi kwambara akikwiza nkaba mbona aho bajya gusura barundamo amapantalo ubwo abo babatoza umuco ntibari kwica akazi kabo ubwo koko uriya mutegarugori wabakiriye akabaha n'ubuhamya ntiyababera intangarugero murabona ataberewe
  • ange8 years ago
    Biharanire uzabigeraho kandi mutere ikirenge mucyabakuru banyu ducyeneye banyampinga bintwari
  • Emy 8 years ago
    bazahita bigira hanze. ubanza ariko bakunda u Rwanda da!
  • Nyirimigabo8 years ago
    guyz you are so funny kbsa,ubwose muvuga ko yavukijwe uburenganzira bwe how??ni gute se umuntu utari umwenegihugu yaba nyampinga ??ibaze nkubu natwe dutoye miss wumugande as miss Rwanda??hhhmm!!byaba biteye isoni.so njye ndabona ntanka yacitse amabere.ahubwo ndashimira,uyu mubyeyi we na bagenzi be patriotism ba gize babohora igihugu cyabo at the same time bakiza nubuzima bwacu,Imana ijye ikomeza ibampere umugisha.
  • john8 years ago
    Jolly uri igitego mu bakobwa uwakuzana nkakwishyirira mu rugo nkagutetesha ubundi ukambyarira utwana twiza nkawe. Jollllllllyyyyyyyyy btfl jollllllllyyyy
  • 8 years ago
    I find it extremely unsettling that none of the girls is rocking the natural hair. What is up with that???? Abanyarwanda ni beza sinzi impamvu bahindura( relax) umusatsi :-)
  • Julie 8 years ago
    Muiri intwari mwese Imani ibagirire neza kandi mbahaye amajwi mwese. Dukunda iwacu
  • Paul8 years ago
    Ibi bintu byo gutora indangare zizi kwirera no kwimanyagura bazanabikureho kuko n'ababigisha bagosorera mu rucaca. Ahubwo ababishoramo amafaranga nibayashyire nibura mu bakobwa b'abahanga batsinda neza mu ishuri babohereze kwiga mu mashuri akomeye wenda ejo ejobundi bazavamo abantu bafitiye igihugu akamaro. Naho aba bazi kwikaranga imbere y'abagabo gusa, UMWANDA!
  • Paul8 years ago
    Ibi bintu byo gutora indangare zizi kwirera no kwimanyagura bazanabikureho kuko n'ababigisha bagosorera mu rucaca. Ahubwo ababishoramo amafaranga nibayashyire nibura mu bakobwa b'abahanga batsinda neza mu ishuri babohereze kwiga mu mashuri akomeye wenda ejo ejobundi bazavamo abantu bafitiye igihugu akamaro. Naho aba bazi kwikaranga imbere y'abagabo gusa, UMWANDA!





Inyarwanda BACKGROUND