Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2016, abakobwa 24 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 basuye abahoze mu ngabo z’u Rwanda biganjemo abamugariye ku rugamba, muri aba hakaba harimo umugore watanze ubuhamya bwakoze ko mitima ya benshi muri aba bakobwa.
Ubwo aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 bageraga i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, hanyuma hatangwa ubuhamya butandukanye bwagaragaje ubutwari bw’aba bakunze igihugu bakemera kukirwanirira kugeza ubwo baje no gukura ubumuga ku rugamba.
Mu basuwe harimo abakuye ubumuga butandukanye ku rugamba
Aba bakobwa banasangiye ibyo kunywa n'aba bahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba
Muri aba batanze ubuhamya, harimo umugore witwa Muzirankoni Stella uri mu bagize ubutwari bwo kwifatanya na basaza be akinjira mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda guhera mu mwaka w’1990, uyu akaba yasobanuye uburyo bitari byoroshye kuba muri Uganda bu buzima bw’ubuhunzi. Yaberetse uburyo igikwiye kuranga nyampinga w’igihugu ari ubutwari no gukunda igihugu, aboneraho kubabwira ko nawe yigeze guhatanira ikamba rya Miss Uganda ariko akaza kuvutswa intsinzi azira ko yari umunyarwandakazi.
Stella Muzirankoni wahataniye ikamba rya Miss Uganda ntaryambikwe kuko yari umunyarwandakazi
Uyu Stella Muzirankoni, yasobanuye uburyo mu mwaka w’1979 yahataniye ikamba rya Miss Uganda akaba uwa mbere mu ntara yari atuyemo ndetse akaza kujya guhatana mu mujyi wa Kampala ku rwego rw’igihugu, ariko nyuma yo kwitwara neza ntahabwe ikamba bamuziza ko ari umunyarwandakazi, ibi akaba yabihereyeho abwira aba bakobwa bifuza kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, ko bakwiye kuba intwari, bagaterwa ishema n’igihugu cyabo kandi bakagikunda kurushaho.
Abakobwa 24 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 batega amatwi ubuhamya bwa Muzirankoni
Mutesi Jolly, ni umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 wakozwe ku mutima n’ubuhamya ndetse n’impanuro za Stella Muzirankoni. Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko impanuro z’uyu mubyeyi zamufashije cyane, zikarushaho kumutera imbaraga ndetse akarushaho kwigirira icyizere yumva ko ari umukobwa ushoboye, mu gihe yazaba Miss Rwanda 2016 bikaba byazamufasha gutoza n’abandi banyarwandakazi guharanira kuba intwari.
Mutesi Jolly hari byinshi yigiye ku buhamya n'impanuro za Stella Muzirankoni
TANGA IGITECYEREZO