Ubuhamya bw’uburyo Jules Sentore yarusimbutse hamwe na nyina umubyara wamutwise ari muri koma, bwakoze benshi ku mutima barimo n’umuhanzi mugenzi we Christopher wari mu bateguye igikorwa cyo kumutungura ku isabukuru ye y’amavuko, yabaye ku itariki 10 Ukwakira 2015.
Jules Bonheur Icyoyitungiye uzwi muri muzika nyarwanda nka Jules Sentore, yavutse tariki 10 Ukwakira 1989, akaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu. Mbere y’iyi tariki ariko, mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 9 Ukwakira nibwo inshuti ze zamutunguye (Surprise) zikamukorera ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.
Jules Sentore yatunguwe ku isabukuru ye y'amavuko. Aha yakatanaga gateau n'uwo babyaranye imfura ye
Mu nshuti za Jules Sentore zagize uruhare mu kumutungura, hari harimo n’umuhanzi Christopher wari ufite inshingano zo kumujijisha akamugeza mu rugo aho bagombaga kumukorera ibi birori bamutunguye, Christopher nk’uko yabigaragaje akaba yaratunguwe cyane n’ubuhamya bwa nyina wabo wa Jules Sentore, wavuze uburyo yarusimbutse, se agapfa naho nyina akamutwita amezi icyenda yose ari mu bitaro muri Koma.
Christopher n'umubyeyi wa Jules Sentore wamaze amezi icyenda muri Koma atwite uyu muhanzi
Mu buhamya bw’uyu nyina wabo wa Jules Sentore, mu magambo ye yagize ati: “Twari turyamye ninjoro twumva abantu barakomanze cyane biteye ubwoba turakanguka turakingura batubwira ko mama wa Jules na Se bapfuye, ko imodoka ibagonze bari mu myiteguro y'ubukwe, ubwo duhita twiruka kwa muganga. Papa wa Jules akigera ku bitaro yahise yitaba Imana, mama we agwa muri koma. Uko impanuka yagenze, papa wa Jules yarahindukiye asanga imodoka yabagezeho asunika mama wa Jules kuruhande imodoka iba ari we ihitana. (Icyo gihe Jules Sentore yari ataravuka, impanuka yabaye bitegura gukora ubukwe ngo babane). Mama we yatinze muri koma, ntamuntu n'umwe wari uzi ko atwite ariko uko iminsi igenda ishira tukabona inda iri kungenda ikura gahoro gahoro. Yaje kuva muri koma neza agiye kubyara, ubwo urumva koma yayimazemo amezi icyenda"
Jules Sentore n'umubyeyi we bafitanye amateka n'ubuhamya budasanzwe ku buzima bwabo
Impanuka yahitanye se wa Jules Sentore, yatambamiye ubukwe bw’ababyeyi be inatuma uyu muhanzi atabasha guca iryera se umubyara, uyu se nawe agenda atabashije kureba imfura ye. Kuba Jules Sentore yaramaze amezi icyenda mu nda y’umubyeyi we wari muri Koma, nacyo ni kimwe mu bintu bikomeye byakoze benshi ku mutima ndetse barushaho gushima Imana yakoze ibitangaza, ubu Jules Sentore akaba yarakuze akaba umugabo.
TANGA IGITECYEREZO