RFL
Kigali

U Bubiligi: Rev Boy indi mpano muri HipHop y'u Rwanda yatangiriye muzika ye muri Diaspora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 9:31
1


Rev Boy ni umusore w'umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi aho atuye, ubusanzwe amazina ye bwite ni Dufitimana Gilles. Ni umunyarwanda w'imyaka 29 ufite n'ubwenegihugu bw'u Bubiligi. Kuri ubu uyu musore yatangiye kumvikana nk'impano nshya muri Hip Hop y'u Rwanda.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Rev Boy yatangarije umunyamakuru ko Rev ari impine y'ijambo Révérend, izina yari yarahawe mu kubyiruka kwe kubera kwitonda no gucisha make yari yarabyirukanye. Yadutangarije ko yatangiye muzika ku myaka 17 yandika indirimbo mu njyana zinyuranye ariko ataramenya neza niba koko azavamo umuhanzi ukomeye nk'uko yatangiye urugendo rwa muzika kuri iyi nshuro.

Rev BoyRev Boy

Ku myaka 24 y'amavuko ni bwo uyu muhanzi yinjiye bwa mbere muri studio atangira gukora indirimbo ye ya mbere. Icyakora ntiyahitaga azishyira hanze ahubwo yari amaze imyaka itanu yimenyereza yandika indirimbo yewe zimwe zikajya hanze ariko ntazimenyekanishe. Avuga ko yumvaga hari ikikibura ariko magingo aya yamaze noneho kwinjira mu ruhando rwa muzika aho yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'DNA'.

Rev Boy

Rev Boy na Big Voice bakoranye indirimbo DNA

N'ubwo ariko uyu musore yakoraga indirimbo ntabashe kuzimenyekanisha cyane mu gihe cyatambutse mu byo we asa nugereranya nk'isuzuma yakoze ibitaramo binyuranye akora n'indirimbo zinyuranye harimo n'iyitwa 'Annyam' yagiye hanze mbere cyane ko yari yayikoranye n'umuhanzi wo muri Senegal witwa BDS. Icyakora mu gihe hategerejwe ibindi bihangano by'uyu muhanzi yabaye ashyize hanze indirimbo 'DNA' akaba yarayikoranye  n'umunyarwanda nawe uba mu Bubiligi witwa Big Voice.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA REV BOY YISE 'DNA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    hahahahah yabuze ibyo akora ikindi numusaza





Inyarwanda BACKGROUND