RFL
Kigali

UBUBILIGI: Faycal Kode agiye guhurira mu gitaramo na Yemi Alade

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 14:04
2


Umuhanzi w’umunyarwanda Kode kuri ubu ukorera muzika ye mu gihugu cy’u Bubiligi aho anatuye icyakora nanone uzwi nka Faycal cyane ko yavuye mu Rwanda ariko benshi bamuzi mu muziki, kuri ubu uyu musore watangiye muzika cyera ni umwe mu bari gushyira ingufu mu muziki we by’umwihariko ashyira hanze indirimbo ziryohera benshi.



Kuri ubu uyu muhanzi ari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo azahuriramo na Yemi Alade iki gitaramo kikazabera mu Bubiligi. Iki gitaramo Faycal Kode agiye kuririmbamo byitezwe ko kizaba tariki 25 Mata 2018 i Bruxelle ho mu Bubiligi aho Yemi Alade wo muri Nigera azaba amurika Album ye nshya yise Black Magic mu bitaramo bizenguruka azaba akorera i Burayi.

Nk'uko Kode yabitangarije Inyarwanda.com ngo ni we uzabanziriza uyu muhanzikazi ku rubyiniro. Muri iki gitaramo Kode yatumiwe nk’umwe mu bahanzi b’Abanyafurika baba mu mujyi wa Bruxelle ibyo we asanga ari amahirwe yagize yo kongera kwigaragariza abakunzi b’umuziki bo mu Bubiligi akerekana ko n’abahanzi bo mu Rwanda bashoboye.

kodeFaycal Kode

Faycal Kode yatumiwe muri iki gitaramo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye nshya yise Sheri yakurikiraga Vitamino yari amaze iminsi ashyize hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA FAYCAL KODE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • apuuuuu6 years ago
    alikuyuwe kwamazigihe yiyamamaza hano arashaka kwisazura se kondeba n'inyarwanda yakomeje kumubera umuranga? twamurambiwe rero
  • 6 years ago
    Numv Arivyiza Can





Inyarwanda BACKGROUND