RFL
Kigali

U Bubiligi: Abaraperi Jay Pac na M Lambert bagiye guhurira mu gitaramo ‘Summer 16 Vibes’

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/06/2016 6:41
1


Umuhanzi uririmba injyana ya Rap na Hip Hop , Jay Pac ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na M Lambert ubarizwa mu Bubiligi bagiye guhurira mu gitaramo bemeza ko kigomba kugaragaza urwego bagezeho muri muzika.



Iki gitaramo bise ‘ Summer 16 Vibes’ kizaba ku itariki ya 01 Nyakanga 2016 kibere mu Mujyi wa Bruxelles m Bubiligi, I Quai de la Penich 44 1000 Bruxelles guhera saa tatu za nijoro kugeza mu rukerera. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ama Euro 10(10€) kubaguze amatike mbere na 15 € kubazagurira amatike ku muryango.

Jay Pac; umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Jay Pac

16 Vibes

Jay Pac kuri ubu wamaze kugera mu Bubiligi yatangarije inyarwanda.com ko yiteguye neza , igisigaye kikaba ari umunsi n’isaha y’igitaramo. Ati “ Iki nicyo gihe ngo ngaragaze urwego muzika yanjye igezeho. Sinabikora ntakora ibitaramo binyuranye. Ubu mpereye mu Bubiligi, kandi nzakurikizaho n’ibindi bihugu nkomeze gushimangira ko ndi umuraperi ukomeye.”

Jay Pac yakomeje avuga ko na mugenzi we M Lambert na we yiteguye neza kandi bakaba bafite intego imwe yo kugaragaza ubuhanga bwabo muri muzika no guhura ndetse no gusabana n’abakunda ibihangano byabo baba mu Bubiligi ndetse n’ibindi bihugu bituranye byo ku mugaba w’i Burayi.

Jabiro Pacifique ukoresha Jay Pac  nk’izina ry’ubuhanzi, yatangiye muzika muri 2008. Muri 2009 nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gukomerezayo amazomo ya Kaminuza.

Muri Gicurasi, 2015 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza yashyize hanze ‘Mixtape’ ikubiyeho indirimbo 13. Uretse igitaramo azakorera mu Bubiligi, Jay Pac  atangaza ko ari gutegura ibitaramo binyuranye azakorera no muri Canada ndetse n’u Rwanda.

Kanda hamno wumve indirimbo ’Tutaranywa’ Jay Pac aheruka gushyira hanze  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nadia7 years ago
    Turagutegereje





Inyarwanda BACKGROUND