Jane Uwimana wamenyekanye cyane mu muziki nk’umuririmbyi mu buryo buzwi nka Karaoke yemeje ko nawe ashobora kuziyamamariza kuba umudepite mu myaka 5 iri imbere.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida depite bikomeje, Jane Uwimana wamenyekanye nk’umunyamakuru ku maradiyo atandukanye nka Radio 10, Royal Fm na Kiss FM ndetse akaba anaririmba indirimbo z’abahanzi batandukanye mu buryo buzwi nka Karaoke yatangarije Inyarwanda.com ko afite inzozi zo kuba umudepite kandi agomba kuzageraho mu gihe kitari munsi y’imyaka 5.
Aganira na Inyarwanda.com Jane Uwimana yemeje ko kuri ubu atakwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda biturutse ku mwuga w’itangazamakuru akora kuko yemeza ko uyu mwuga utamwemerera kubogamira ku bitekerezo bya politiki runaka. Icyakora yemeza ko mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa iri hejuru yayo yifuza kuba umwe mu ntumwa za rubanda mu gihe byamushobokera.
Aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Ubu ndi kureba neza imibereho y’igihugu ku buryo nko mu myaka iri hejuru y’itanu naba maze kwitegura neza ,nkajya gutanga ibitekerezo bitanga impinduka ku banyarwanda mu buryo bufatika” Jane Uwimana ni umugore wirerana umwana w’umukobwa w’imyaka 5. Kuri ubu Jane amaze kwiyubakira inzu akaba anafite imodoka yakuye mu mwuga wo kuririmba Karaoke.
TANGA IGITECYEREZO