RFL
Kigali

Ubu ndi kureba neza imibereho y’igihugu mu myaka 5 nshobora kwiyamamariza kuba umudepite-Jane Uwimana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/08/2018 14:35
4


Jane Uwimana wamenyekanye cyane mu muziki nk’umuririmbyi mu buryo buzwi nka Karaoke yemeje ko nawe ashobora kuziyamamariza kuba umudepite mu myaka 5 iri imbere.



Mu gihe hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida depite bikomeje, Jane Uwimana wamenyekanye nk’umunyamakuru ku maradiyo atandukanye nka Radio 10, Royal Fm na Kiss FM ndetse akaba anaririmba indirimbo z’abahanzi batandukanye mu buryo buzwi nka Karaoke yatangarije Inyarwanda.com ko afite inzozi zo kuba umudepite kandi agomba kuzageraho mu gihe kitari munsi y’imyaka 5.

Aganira na Inyarwanda.com Jane Uwimana yemeje ko kuri ubu atakwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda biturutse ku mwuga w’itangazamakuru akora kuko yemeza ko uyu mwuga utamwemerera kubogamira ku bitekerezo bya politiki runaka. Icyakora yemeza ko mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa iri hejuru yayo yifuza kuba umwe mu ntumwa za rubanda mu gihe byamushobokera.

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Ubu ndi kureba neza imibereho y’igihugu ku buryo nko mu myaka iri hejuru y’itanu naba maze kwitegura neza ,nkajya gutanga ibitekerezo bitanga impinduka ku banyarwanda mu buryo bufatika” Jane Uwimana ni umugore wirerana umwana w’umukobwa w’imyaka 5. Kuri ubu Jane amaze kwiyubakira inzu akaba anafite imodoka yakuye mu mwuga wo kuririmba Karaoke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olivier5 years ago
    imana izabigushoboze
  • Dawudi5 years ago
    Jane ndakwemera pe nzi neza ko watubera intumwa kdi ibitekerezo byawe byakubaka benshi. ndakuzi neza uri ushira mugaciro. mba nkwise intwari ariko nayo uzabayo. courage
  • Martial5 years ago
    nukuri Imana izamufashe kuko ni umuntu wumva afite idees nzima
  • shema christian5 years ago
    Hello.mwapfasha kubona numero ya Jane lucky cyangwa mukampuza nawe.nifuza kwinjira muri karaoke kandi ndabishoboye





Inyarwanda BACKGROUND