RFL
Kigali

"Ubu intare yagarutse, chapitre ya kabiri y'ubuzima bwanjye igiye gutangira, 2019 ndakwiteguye." Anita Pendo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2018 16:54
8


Anita Pendo ni umwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bamamaye mu myidagaduro, yamamaye cyane nk'umunyamakuru wanyuze ku maradiyo anyuranye ariko kandi yamamaye mu kazi ko kuyobora ibirori binyuranye (Mc) ndetse no mu kazi ko kuvangavanga imiziki. Yari amaze imyaka ibiri asa n'utari hamwe ariko arahamya ko ubu yagarutse.



Anita Pendo mu myaka ishize yavuzwe cyane mu nkuru zo kubyara ibyo nawe yise imyaka ibiri yo gutwita  gusa nawe agahamya ko ubu asa n'ugarutse mu myidagaduro, icyo we yise chapitre ya kabiri y'ubuzima bwe. Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Ukugaruka kw'intare, chapitre ya kabiri, 2019 ndakwiteguye..."

Uyu mubyeyi aganira na Inyarwanda yagize ati "Imyaka ibiri ntwite ubu noneho nagarutse abakunzi banjye banyitege yaba kuri radiyo ndetse no mu bindi bikorwa birimo kuyobora ibitaramo ndetse no kuvangavanga imiziki ubu nagarutse by'umwihariko kuri Televiziyo y'u Rwanda ubu ndatangira akazi kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018."

Anita Pendo

Anita Pendo

Anita Pendo yabwiye Inyarwanda ko nyuma yo kwibaruka umwana we wa kabiri ubu ahagaze neza kandi yiteguye gusubira mu kazi neza arinayo ntandaro yo kumenyesha 2019 ko ari umwaka yiteguye, ibi bisobanuye ko Anita Pendo ariwo mwaka yitezemo ibikorwa byinshi bizatuma abari bamukumbuye bongera kumubona kandi abaha ibintu byiza nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.

Twibukiranye ko Anita Pendo yibarutse imfura ye mu mwaka wa 2017 nyuma y'umwaka umwe gusa 2018 agahita yibaruka ubuheta. Anita Pendo kuri afite abana babiri bose b'abahugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieugo5 years ago
    Karibu Mama mwiza turagukunbuy kandi turanakwemera erega urasyoboy,uzakore ikivyivye kimenek
  • Amena5 years ago
    Love you so much Anitha welcome back sweet
  • jgo5 years ago
    ibakwe niryo rikuranga garuka,gsa uzabe urekeye kongera kubyara wasaza vuba vuba!2 nabo tu.
  • subaru5 years ago
    nta ntare yingore ibaho
  • Kabayija5 years ago
    Courage dear, ibyo unyuramo birusheho kugusunikira guhesha ishema abana bawe, natwe turagukunda.
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    welcome back our Anita pendo weee but do not do a mistake again(...) naho ubundi turagufana kabisa
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    hanyuma zivuka byagenze gute ubwo? ibaho cyaneee
  • koko5 years ago
    none se intare y'ingabo ibyarwa niki?ushatse kuvuga ko ingabo zibyara se niba nta ntare y'ingore ibaho?hhhhhh!urasekeje!ntugapfe gupfobya nawe waravutse!





Inyarwanda BACKGROUND