Anita Pendo ni umwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bamamaye mu myidagaduro, yamamaye cyane nk'umunyamakuru wanyuze ku maradiyo anyuranye ariko kandi yamamaye mu kazi ko kuyobora ibirori binyuranye (Mc) ndetse no mu kazi ko kuvangavanga imiziki. Yari amaze imyaka ibiri asa n'utari hamwe ariko arahamya ko ubu yagarutse.
Anita Pendo mu myaka ishize yavuzwe cyane mu nkuru zo kubyara ibyo nawe yise imyaka ibiri yo gutwita gusa nawe agahamya ko ubu asa n'ugarutse mu myidagaduro, icyo we yise chapitre ya kabiri y'ubuzima bwe. Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Ukugaruka kw'intare, chapitre ya kabiri, 2019 ndakwiteguye..."
Uyu mubyeyi aganira na Inyarwanda yagize ati "Imyaka ibiri ntwite ubu noneho nagarutse abakunzi banjye banyitege yaba kuri radiyo ndetse no mu bindi bikorwa birimo kuyobora ibitaramo ndetse no kuvangavanga imiziki ubu nagarutse by'umwihariko kuri Televiziyo y'u Rwanda ubu ndatangira akazi kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018."
Anita Pendo
Anita Pendo yabwiye Inyarwanda ko nyuma yo kwibaruka umwana we wa kabiri ubu ahagaze neza kandi yiteguye gusubira mu kazi neza arinayo ntandaro yo kumenyesha 2019 ko ari umwaka yiteguye, ibi bisobanuye ko Anita Pendo ariwo mwaka yitezemo ibikorwa byinshi bizatuma abari bamukumbuye bongera kumubona kandi abaha ibintu byiza nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.
Twibukiranye ko Anita Pendo yibarutse imfura ye mu mwaka wa 2017 nyuma y'umwaka umwe gusa 2018 agahita yibaruka ubuheta. Anita Pendo kuri afite abana babiri bose b'abahugu.
TANGA IGITECYEREZO