RFL
Kigali

UBUZIMA: Wari uzi ko kurya indimu bifasha umuntu guhorana akanyamuneza ?

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:14/08/2017 8:55
0


Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko urubuto rw’indimu rukungahaye kuri vitamine C, ikaba inafite akamaro kanini karimo ako kurinda uturemangingo tw’umuntu cyangwa se cellules mu rurimi rw’igifaransa.



Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga medical news today, bugaragaza ko kurya urubuto rw’indimu bigabanya byinshi mu bibazo biterwa no kutagira vitamine C, ndetse ngo umuntu ukunda kurya uru rubuto kenshi ngo aba afite amahirwe yo kutarwara indwara ya cancer.

Usibye vitamine C, indimu kandi ikungahaye kuri Potassium, Calicium, vitamine B6, Phosphor, Magnesium n’izindi. Akandi kamaro bavuga ko indimu ifite, harimo kuba yagabanya ibibazo byo kugabanuka kw’amaraso ajya ku bwonko, uku kugabanuka ni ko gushobora gutuma ubwonko budakora neza.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 19% barya ibiribwa birimo vitamine C, bwasanze ibi biribwa byarabagabanirije ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso ajya ku bwonko.

Ikindi kandi nk’urubuto rukungahaye kuri vitamine C, indimu n’umutobe wayo bifasha mu kurwanya cancer. Kurya indimu y’umwimerere cyangwa se idashaje bifasha nanone uruhu guhangana n’imirasire y’izuba ndetse bikarurinda kuzana iminkanyari.

Muri rusange ibiryo bikungahaye kuri vitamine C bifasha ubwirinzi bw’umubiri mu guhangana n’udukoko dutera ibicurane n’utundi duca intege umubiri w’umuntu.

Ikindi cyagaragaye ni uko indimu ibuza ibiribwa bihase kugira ibara ryirabura, ubundi iyo wahase imbuto zitandukanye zirimo pomme, avocat cyangwa se ibiribwa bisanzwe nk’ibirayi, ibitoki cyangwa amashu, nyuma y’iminota mike bitangira gufata ibara ry’umukara. Indimu rero ituma ibiibwa bihase bigumana ibara ryabyo bityo  mu gihe umuntu ahase bimwe muri ibi biribwa akwiye gutonyangirizaho umutobe w’indimu kugirango yirinde ko biba umukara.

Ikinyamakuru medical news today gikomeza kivuga ko abahanga mu by’ubuzima bemeza ko indimu ishobora kuba isoko y’akanyamuneza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu ntungamubiri zigize ibishishwa by’indimu zibasha gukorana n’amarangamutima y’umuntu bityo bikamutera akanyamuneza.

Bavuga kandi ko uburyo bwiza bushobora gutera ako kanyamuneza ari ugufata indimu ukayinywa mu cyayi wayishyiranyemo n’ibishishwa byayo. Bivugwa kandi ko indimu ishobora kugira uruhare mu gusibanganya inkovu ziterwa n’ibiheri ku mubiri w’umuntu.

Ikindi kandi ngo indimu ifite ubushobozi bwo kurwanya ikibazo cy’impumuro mbi mu birenge. Niba ufite ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge, ngo ni byiza ko wafata santilitilo esheshatu (6 cl) z’amazi ugashyiramo umutobe w’indimu imwe nini maze ukayakaraba ibirenge kandi ukabikora buri munsi mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Source: Medical news today

Inkuru ya Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND