Umuririmbyi Murwanashyaka Isaac [MK Isacco] umuhanzi w'umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Bufaransa i Paris yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’umunyamuziki ufite inkomoko muri Côté d'Ivoire wizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) amaze akora umuziki nk’umwuga.
Serge Beynaud ni umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya côté d'Ivoire. Ari ku rutonde rw’abanyamuziki bakomeye kandi bakunzwe muri iki gihugu. Amaze iminsi akora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) akora umuziki nk’umwuga yateguye igitaramo gikomeye cyizabera mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris mu nzu mberabyombi ifite amateka yihariye muri iki gihugu yitwa Élysée Montmartre de Paris.
Torpedo Production iri gutegura iki gitaramo cy’uyu muhanzi Serge yatumiyemo mugenzi we w’umunyarwanda MK Isacco, ni nayo iherutse gutegura igitaramo cy’amateka cy’abanyamuziki bo muri Kenya bagize itsinda rya Sauti Sol bahakoreye ku wa 11 Ukwakira, 2018.
MK Isacco aherutse gutaramira mu Budage
MK Isacco yabwiye INYARWANDA, ko yatumiwe muri iki gitaramo biteganywa ko kizitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri bitewe n’imbaraga ari kwerekana mu muziki we cyane cyane mu mujyi wa Paris.
Yagize ati “Kubera imbaraga ndikwerekana cyane inaha i Paris muri diaspora bahise babona ko nawundi ukwiye kuririmba muri iki gitaramo. Bashatse kunyongera izindi mbaraga zikomeye mu mugi ntuyemo. Dore ko iki gitaramo kizitabwira n’abantu benshi cyane barenze ibihumbi bibiri,”
MK Isacco yavuze ko yanyuzwe no kuba yaratoranyijwe kuzaririmba muri iki gitaramo cya Serge yizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) akora umuziki. Ati “ Byaranshimishije cyane kubona ari njye bahisemo. Ndabona ndi mu nzira nziza,”
Serge wateguye iki gitaramo yizihiza isabukuru y'imyaka icumi amaze mu muziki
Uyu muhanzi w’umunyarwanda MK Isacco agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma y’iminsi mike ataramiye abatuye mu Budage mu gitaramo yahuriyemo n’umuhanzi Dadju. Iki gitaramo kizaba tariki 20 Ukwakira 2018, imiryango y’ahazabera iki gitaramo izafungurwa saa Moya z’umugoroba, igitaramo gitangire saa Mbili z’ijoro.
Serge ugiye gukora igitaramo yizihiza imyaka icumi (10) akora umuziki afite indirimbo zikunzwe nka: “ Remanble”, “Karidjatou”, “Matta Swagg”, “Okeninkpin”, n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO