RFL
Kigali

U Bubiligi: Itsinda INGANGARE ryashyize hanze indirimbo nshya ‘Bya bihe’- Yirebe hano

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2017 15:25
0


Ingangare ni itsinda rigizwe n’abahanzi babiri ba banyarwanda Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe, abasore bombi babarizwa mu Bubiligi ari naho bakorera umuziki wabo, ndetse kuri ubu bakaba bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Bya bihe’ yasohotse iherekejwe n’amashusho yayo.



Mu kiganiro twagiranye n’umwe muri aba basore, uwitwa Lionel Sentore yadutangarije ko intego yabo ari ugukomeza gusigasira injyaga gakondo y’umuziki nyarwanda ari nayo mpamvu ibihangano byabo bitajya kure cyane y’iyi njyana.

Aha, Lionel Sentore yagize ati “ Turirimba mu njyana gakondo nyarwanda mu buryo bwo kugumana indangagaciro z'umuco nyarwanda aho turi hose ku isi kandi umunyarwanda wese yagakwiye kurangwa n’iyo ndangagaciro yo kuba uwo ariwe.”

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo yabo 'Bya bihe' 


Tubibutse ko iri tsinda ryagiye rinakorana n’abandi bahanzi batandukanye bazwiho nabo guhanga bitaye cyane ku njyana gakondo nyarwanda barimo Samputu Jean Paul bakoranye indirimbo yitwa ‘Ndi kw'itabaro’ na Ngarukiye Daniel bakoranye iyitwa Amahoro. Aba basore bakaba basaba abanyarwanda ubufatanye no kubashyigikira muri ako kazi biyemeje. 

Kanda hano wumve indirimbo bakoranye na Jean Paul Samputu 

Kanda hano wumve indirimbo 'Amahoro' Ingangare bakoranye na Daniel Ngarukiye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND